Umuholandi Erik Ten Hag yavuze ko ikipe ye ya Manchester United iri mu nzira nziza ndetse ko umwaka utaha byanze bikunze izahatanira igikombe cya shampiyona niramuka ibashije guhozaho.
Ubu United ni iya gatatu muri Premier League aho irushwa amanota 16 na Arsenal ya mbere nyuma yo gutakaza amanota 5 mu mikino ibiri iheruka.
Ten Hag yitwaye neza mu mwaka we wa mbere aho yatwaye igikombe cye cya mbere cya Carabao Cup hanyuma atuma United inahatanira kujya mu makipe ane ya mbere nyuma yo kurangiza ku mwanya wa Gatandatu ubushize.
United iheruka shampiyona ku bwa Sir Alex Ferguson mu mwaka w'imikino 2012-13.
Ten Hag ati: 'Twateye imbere ariko haracyari icyuho.Ntabwo ntekereza ko twaziba icyuho vuba.Icyakora turashaka gutsinda buri mukino,tutitaye kuwo duhanganye.
Imikino yose mwabonye kugeza ubu,tugerageza gutsinda buri mukino.
Twatsinze amakipe yose akomeye,dufite ubushobozi bwo kubikora ariko tugomba gutera intambwe ikurikiraho yo guhozaho.Turabizi ko twabikora.
United yatwaye ibikombe 13 bya shampiyona iri kumwe na Sir Alex gusa Ten Hag yizera ko Premier League igoye cyane kuyitwara ubu.
Ati "Murabona irushanwa kandi numvise ibitekerezo ku bandi bakinnyi n'abatoza ko
Premier League nta gihe yagoranye kuyitwara nkubu.
Hari abayihataniye benshi.Ntabwo ari amafarashi abiri gusa ni atanu,atandatu,arindwi.Ugomba kuba mwiza cyane niba ushaka kuyitwara.
Brashora amafaranga,bafite abatoza bakomeye n'abakinnyi.Icyakora twatsinze amakipe yose muri Premier League.'