Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, cyongeye kwikora mu nda,ubwo cyamenyaga ko mu bitero by'indege giheruka kugaba ku mutwe wa M23, cyishe Col uzwi ku kazina ka 'Niko' umwe mu ba ofisiye ba FARDC bari bayoboye imirwano bahanganyemo na M23 mu nkengero za Sake.
N'ibitero by'indege ingabo za FARDC zari zimaze iminsi zirasa ku mutwe wa M23 mu duce dukikije umujyi wa Sake.
Muri ibi ibitero, FARDC ikoresheje kajugujugu y'intambara yarashe bombe mu gace ka Ngingo hafi y'umujyi wa Sake iziko ibisutse ku barwanyi ba M23,ariko nyuma biza kugaragara ko yibeshye kuko bari abasirikare ba FARDC bagera kuri 40 bahise bahasiga ubu buzima.
Muri aba basirikare ,byaje kumenyekana ko Col Niko umwe mu bari bayoboye urugamba muri ako gace ,ari mu bahitanywe n'iyo bombe yarashwe na FARDC.
Amakuru dukesha Rwanda Tribune nayo ikesha imboni yayo mu mujyi wa Sake, avuga ko Col Niko yabanje gukomereka bikabije, ahita ajyanwa ikitaraganya ku bitaro, ariko kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 byaje kurangira ashizemo umwuka.
Abanye Congo batandukanye bakomeje kunenga FARDC ,bayishinja ubunyamwuga buke harimo no kutamenya gukoresha indege z'intambara neza ,kuko kenshi itajya irasa ku ntego ahubwo ihamya aho itagendereye ndetse rimwe na rimwe ikikora mu nda irasa ku basirkare ba Leta .
Ni ibirego igisirikare cya FARDC kinashinjwa na M23, aho uyu mutwe wakunze kugaragaza uburyo FARDC ikoresha indege z'intambara ikarasa za Bombe mu baturage no mu matungo yabo izi ko ari abarwanyi ba M23.