FARDC irashinjwa ubunyamwuga buke irasisha indege abasirikare bayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FARDC ifatanyije n'inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura yagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Camp Lake na Mutaho.

Nkuko Rwanda TRIBUNE dukesha iyi nkuru ibitangaza,icyo gitero cyagaragayemo ubunyamwuga buke bwa FARDC kuko bahindukiye bakica abantu babo aho kwica inyeshyamba nk'uko byari biteganijwe mbese bigasa n'aho aribo bihiga.

Ni igitero FARDC ifatanyije n'abaterankunga bayo bagabye kuri M23 kuwa 10 Werurwe, bararwana cyane urugamba rurakomera, urufaya rw'amasasu ruba rwinshi kuburyo FARDC yageze aho yitabaza indenge muri urwo rugamba.

Igitangaje ni uko iyo ndege yaje gutabara ingabo za Congo aho kurasa inyeshyamba za M23 ahubwo yibeshye ikarasa ingabo za Congo FARDC.

Iyo ndege yakomerekeje Ingabo za Leta ya Congo nyinshi ndetse izindi zihasiga ubuzima, kugeza ubu ngo ibitaro bya CBCA na Katindo byuzuye inkomere.

Isoko y'amakuru ya Rwandatribune iri muri ako gace yemeje ko indege ya FARDC yarashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo benshi bagakomereka abandi bakahasiga ubuzima.

Igisirikare cya Leta ya Congo si ubwa mbere kigaragaje ubunyamwuga buke mu kurashisha indege z'intambara kuko no mu minsi yashize,cyarashishije indege ya Sukhoi-25 aho kugira ngo irase inyeshyamba za M23 barasa abaturage.

RWANDA TRIBUNE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-irashinjwa-ubunyamwuga-buke-irasisha-indege-abasirikare-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)