Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, ibirindiro bya M23 biri mu nkengero z'umujyi wa Sake bikomeje gusukwaho amabombe y'urudaca.
Umunyamakuru wa Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru uri Goma, yemeza ko abaturage bose mu mujyi wa Sake,bari guhungira mu gice cy'umujyi wa Goma no mu gace ka Minova bahana imbibi.
Yavuze ko ku abaturage batuye mu mujyi wa Goma bafite ubwoba bwinshi,kubera urusaku rw'amabombe y'indege z'indwanyi zabyutse ziroha muri Sake mu rwego rwo gukumira abarwanyi ba M23 kugirango badafata Umujyi wa Sake.
Umwe mu baturage begereye Sake wavuganye na Rwanda Tribune, avuga ko abarwanyi ba M23 aribo bafite ubugenzuzi hafi 1/3 cy'uyu mujyi ,gusa nta rwego rudafite aho rubogamiye rurabyemeza.
Uyu mutangabuhamya ,avuga ko ibintu bimeze nabi muri Sake koko uyu mujyi wabaye isibaniro ry'ibisasu birigusukwamo n'indege z'intambara.
Ibi bibaye mu gihe intumwa z'akanama gashinzwe umutekano ku Isi, kasesekaye mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa gatandatu mbere ya saa sita(12h00), mu rwego rwo kureba uko umwuka uhagaze ku kibuga cy'imirwano, ndetse nuko buri ruhande ruri gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guhagarika imirwano,cyasizweho n,umuryango mpuzamahanga.