Lt Gen Marcel Mbangu ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo za Congo, yavuze ko hari ibirindiro bambuye umutwe wa M23 bahanganye ndetse mu minsi mike hari ibindi baraba bafashe.
Uyu yavuze ko kuba hari ibirindiro bya M23 bari kugenzura,ari intsinzi bagezeho ndetse batazahagarara kugeza batsinze uyu mutwe wabashegeshe mu mezi ashize.
Uyu avuga ko 'Bashaka no kwambura burundu M23 ibindi birindiro i Kibumba na Rusayo muri Teritwari ya Nyiragongo hanyuma bakurikizeho ibiri Kimoka, Mubambiro muri Gurupema ya Kamuronza.'
Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima, yijeje abaturage ko' Ingabo za Leta ,FARDC, zitari muri Kivu ya Ruguru gutembera ahubwo inshingano ari ukugarura amahoro.'
Uyu avuga ko kuwa Gatandatu mu gitondo , M23 yateye ibirindiro by'ingabo za Leta biri Mpati,kabaya ,Nyabibwe,Kadirisha, Rubare na Nyamuzimu byose biri muri teritwari ya Masisi.
Icyakora uyu mutwe uvuga ko wahagaritse imirwano ku mugaragaro usaba ko hakurikiraho ibiganiro na Leta ya Kinshasa nubwo yo ngo itabikozwa.
Ubwo M23 yatangazaga ko ihagaritse imirwano,yemeje ko izirwnaho igihe cyose FARDC izayirasaho ndetse niko byaje kugenda kuko nyuma y'amasaha make urugamba rwarongeye rurahinana.
M23 ishinja FARDC kujya mu duce iheruka kuvamo ndetse ko ikomeje gukorera ubwicanyi abasivili no gukorana n'imitwe irimo n'uwa FDLR.