Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo u Rwanda rwakoze imyitozo ya nyuma ibanziriza umukino bafitanye n'ikipe y'igihugu ya Benin kuri Stade de l'amitié Général Mathieu Kérékou. Umukino w'u Rwanda na Benin uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa 17:00, ndetse ari nazo Amavubi yagombaga gukoreraho imyitozo ya nyuma.
Amategeko avuga ko ko ikipe yasuye ariyo ikorera imyitozo ya nyuma ku kibuga kizaberaho umukino, ndetse iyo myitozo ikaba ku isaha n'ubundi umukino uzaberaho.
Nk'ibisanzwe u Rwanda rwagiye ku myitozo bisanzwe, ndetse baritegura batangira imyitozo. U Rwanda rwagombaga gukoresha iki kibuga iminota 120, gusa ku munota wa 45, Benin yatangiye kuhira ikibuga idasabye uburenganzira U Rwanda rwari rurimo gukoresha ikibuga, abakinnyi bajya kumva bumva amazi abari hejuru ndetse imyitozo ihagarara ku gihe kitateganyijwe.
Twashatse kubaza FERWAFA umwanzuro yafashe kuri ibi bikorwa bigambanira umukino, Jules Karangwa uri kumwe n'ikipe y'igihugu atubwira ko nta kirego batanze ahubwo bamenyesheje ubuyobozi bushinzwe uyu mukino. Yagize ati "Ubundi uko protocol ibiteganya ikintu cyose kibaye mbere cyangwa nyuma cyagira impinduka ku mukino, mukimenyesha Commissioner w'umukino. Ntitwatanga ikirego tutabanje kubimucishaho, kandi twabikoze."
Amavubi ari mu bihe bigoye nyuma y'aho Benin ibasohoye mu kibuga binyuranyije n'amategeko, haciyemo amasaha 4 gusa CAF nayo ihita ivuga ko u Rwanda rutazakirira Benin i Huye kuko nta Hotel iri ku rwego rwo kwakira iyi kipe ihari.
Abakinnyi batunguwe no kubona ikibuga kizamuwemo amazi, kandi barimo kugikoresha.
Iraguha Hadji yabanje kubereka ko ibyo bari gukora ntacyo bivuze
Abakinnyi amazi yaje kubaganza kandi bagifite inyota y'imyitozoÂ
Abakinnyi bageze aho bigira ahagana mu izamu batangira gushota mu izamu ariko nabyo ntibyatinzeÂ
Byanze amazi akomeza kuba menshi birangira abakinnyi b'u Rwanda basohotse mu kibuga imburagihe