Uwineza Kelly akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gushyira hanze gahunda y'ubukwe bwe n'umusirikare ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.
Integuza y'ubukwe bwa bo basohoye mu minsi yashize ni uko buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023.
Kuri gahunda biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizabera muri Intare Arena Rusororo ni mu gihe bazasezeranira muri Centre Christus i Remera. Nyuma y'iyo mihango abatumiwe bakazakirirwa muri Intare Arena Rusororo nk'uko ubutumire Inyarwanda ifite bubigaragaza.
Itsinda rya Mackenzie ni itsinda rigizwe n'abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.
Agiye gukura ubukwe nyuma y'uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.
2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.