Gatsibo: Inkuba yakubise abana bari bagiye gukora ikizamini - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuba yabakubise ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Bibare mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura ku Rwunge rw'Amashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Ndayisenga Jean Claude, yabwiye IGIHE ko aba bana bakubiswe n'inkuba ari barindwi gusa ngo nta n'umwe wapfuye.

Yagize ati ' Imvura yari irimo igwa hari abana bari mu ishuri bagiye gukora ikizami nuko ihita ikubita abana barindwi aba aribo ibabura gusa nta mwana n'umwe wapfuye uretse ko yagiye ibababura ku bitugu, mu gituza, ku maguru n'ahandi henshi hatandukanye. Abo bana twahise tubajyana kwa muganga kuri ubu bari kubitaho.'

Gitifu Ndayisenga yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha abanyeshuri uko bakwiriye kwitwara muri iki gihe cy'imvura nyinshi ndetse bakanongera kwibutsa ababyeyi n'abarezi kwita ku bana.

Ati ' Turi mu bihe by'imvura ubu haba hari ibibazo bigendanye n'ibiza rero ku mashuri hagakwiriye kuba imirindankuba myinshi ikumira izi nkuba mbere yuko zikubita abana, tugiye kuyongera rero tunasabe amashuri kubwira abana kujya birinda kugama munsi y'ibiti n'ahandi hantu habi hatuma inkuba zibakubita.'

Kuri ubu abana bakubiswe n'inkuba bose barwariye ku kigo nderabuzima cya Muhura bakaba bakomeje kitwabwaho n'abaganga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-inkuba-yakubise-abana-bari-bagiye-gukora-ikizamini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)