Gen Kabarebe yashimangiye ko FDLR itamara iminota itanu mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane, Gen Kabarebe yahaye ikiganiro urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye, byabereye i Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Yagarutse ku mutwe wa FDLR umaze igihe uhungabanya umutekano w'u Rwanda, washinzwe na benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umutwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iyi minsi ukorana byeruye n'Ingabo za Leta (FARDC) mu guhangana na M23 no guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC bwakunze kuvuga ko abarwanyi ba FDLR nta mbaraga bagifite, nk'aho iyo u Rwanda rubavugaho, ruba rushaka urwitwazo.

Gen Kabarebe yagize ati "Ikibazo dufitanye na FDLR si icy'imibare. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by'iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano."

Gen Kabarebe yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yatangiranye n'abantu b'intiti bake cyane, nyuma y'imyaka 30 hapfa abantu miliyoni.

Yakomeje ati "Biteye inkeke. Abatangiye CDR muri Kaminuza ya Nyakinama, batarenze 10, muzi icyo yakoze. Yatangiwe n'agatsiko k'abantu bake cyane. Twe ntituvuga imibare kuri FDLR, tuvuga ibitekerezo."

Yagarutse ku bayobozi ba FDLR barimo ba Gen Ntawunguka Pacifique Omega, avuga ko bazi icyo bakora.

Yakomeje ati "Njye mu 2009, nafashe telefoni ndi Gisenyi, mpamagara Pacifique ndamubwira nti uri umupilote, wize mu Bufaransa, nturi injiji. Iyo ntambara urwana wumva uzayitsinda, ko abandi batashye. Yarambwiye ati 'Mon general, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo. Ndamubwira nti ntarwo uzagarukamo."

Muri icyo kiganiro, Gen Kabarebe yanagarutse mu mateka agaragaza uburyo uburyo mu 1996, hafashwe umwanzuro wo kuvanga ingabo kubera ko RDF yari ikeneye izindi mbaraga biba ngombwa ko hitabazwa ingabo z'aba-ex far.

Ni icyemezo cyatumye abafite "ibitekerezo bizima" bakirwa mu Ngabo z'u Rwanda, harimo n'abahoze muri FDLR ariko bahisemo guhindura inzira. Batandukanye n'abayigumyemo n'ubu bagihungabanya umutekano w'u Rwanda bari hakurya y'umupaka.

Gen Kabarebe ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko i Mutobo, yashimangiye ko ikibazo cya FDLR atari imibare y'abarwanyi bayo, ahubwo ari ingegabitekerezo yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yashimagiye-ko-fdlr-itamara-iminota-itanu-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)