Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu cyiciro cya gatatu cya  'Rubyiruko Menya Amateka y'Igihugu Cyawe'. Ni ibiganiro byabereye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.
Ibi biganiro byabaye nyuma y'urugendo uru rubyiruko  rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.
Ibiganiro byahawe insanganyamatsiko 'Umurage urubyiruko ruvoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'
Kabarebe yabanje guha uru rubyiruko ikiganiro aruganiriza ku rugamba rwo kubohora igihugu, n'andi mateka yaranze Inkotanyi mu gihe cy'ubuhunzi.
Yageze aho atanga umwanya w'ibibazo. Umwe mu bamubajije yabajije uko yinjiye mu gisikare, n'aho yari mbere yo kukijyamo.
Mu gusubiza yabanje ati 'Nagiye mu ngabo kimwe n'abandi. Igihe kigeze nanjye nza mu zindi ngabo zabohoye igihugu. Mbere yo kukijyamo nari umunyesburi, ariko niba hari ikintu nangaga yari umusirikare kubera amateka mabi nanyuzemo.'
Yakomeje avuga ukuntu ubwo bari mu buhunzi muri Uganda hari igihe yanyuze ku basikare ba Obote, wayoboye iki gihugu yanga abanyarwanda maze bakamurasa urufaya rw'amasasu.
Ati ' Hari abo nanyuzeho muri Uganda bari aba Obote, yangaga abanyarwanda, ndabakwepa njya ku rundi ruhande. Bambonye bareka gukina amakarita bakinaga barandasa, nkatinya kwiruka... Ngira Imana ntibandasaho ngo bampamye.''
Arakomeza ati 'Nakuze mbanga, mu 1982 nabwo nongeye gukubitana n'abasirikare b'u Rwanda, icyo gihe  twaraje batwirukanye muri Uganda, abasirikare ba Uganda batuzana mu Rwanda. Abo baraturebye bati u Bugande burabanze no mu Rwanda ntimwerewe kuhaza, bivuze ko n'Imana ibanga, mwigumire muri ayo.'
'Icyatumaga ntakunda abasirikare, ni ukubera ikinyabupfura gike abo twagiye duhura ndi muto bari bafite.'
Avuga ko ibi byose biri mu byatumye atangira gukunda igisikare, kugeza yiyemeje we na bagenzi be bari mu buhungiro, kuza kubohora igihugu.Â
Urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y'akarere ka Gasabo.
Gen. Kabarebe yasobanuriye uru rubyiruko amateka yo kubohora igihugu Urubyiruko rwari rufite inyota yo kumenya amateka Umwe mu bitabiriye yakabije inzozi, afatana ifoto na Gen. KabarebeUmuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo, Merard Mpabwanamaguru yashimiye umuhate uru rubyiruko rufite wo kumenya amateka
Uru rubyiruko rwasuye n'urwibutso rwa Gisozi