Gen Kabarebe yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Inkotanyi ku rugamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kabarebe yabivuze ubwo yagarukaga ku ndangagaciro urubyiruko rushobora kuvoma mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ni urubyiruko rusaga 600 ruhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali aho rwitabiriye ibi biganiro byiswe 'Rubyiruko Menya Amateka yawe" muri gahunda yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda n'uburyo bashobora kuyigiraho bakubaka igihugu.

Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abakarani, abanyonzi, abamotari, abakora mu tubari n'amahoteli, abacuruzi ba Me2U, aba-agents ba za banki n'abandi.

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko amateka rwabonye ku rwibutso no ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyakozwe n'Abanyarwanda bari bayobowe n'ubutegetsi bubi.

Ati "Mugomba kuba mwahigiye byinshi cyane kandi mutari muzi kandi muri muri iki gihugu. Ariya mateka mwabonye atari meza ku gihugu cyacu, mabi anagayitse, buriya yakozwe n'abantu. Abanyarwanda bo muri iki gihugu cyacu."

Yakomeje ati "Ariya mateka mabi mwabonye ni yo yatumye FPR Inkotanyi, bahaguruka bakiyemeza kuyahindura kugira ngo ahinduke, igihugu kibeho mu mahoro n'umutekano mu gihugu cyabo."

Gen Kabarebe yavuze ko nyuma y'imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ubu igihugu kibayeho neza mu mahoro, umutekano ndetse no mu bumwe bw'Abanyarwanda.

Ati "Ibyo byose tubikomora ku ndangagaciro z'urubyiruko rwatojwe mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu [...] Ntabwo imbaraga za gisirikare gusa zari zihagije, hasabwaga kugira indangagaciro n'amahame remezo."

"Indangagaciro Inkotanyi zatojwe mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu ninazo kugeza n'uyu munsi igihugu kigenderaho kugira ngo gitere imbere."

Indangagaciro Perezida Kagame yigishije Inkotanyi

Gen Kabarebe yavuze ko ubwo Maj Gen Paul Kagame yasangaga ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu yasanze zananiwe zasubiye inyuma ariko ahageze aravuga ati "Ntabwo bishoboka ko twaneshwa kubera ko icyo turwanira kirakomeye [...] Tugomba kurwana kugeza aho dutsindiye."

"Yaraje asanga urugamba rumeze nabi, asanga kurwana gusa n'uwo twitaga umwanzi twari duhanganye, ari we leta nyine yakoraga ibyo bibi, ntabwo byari bihagije. Yasanze agomba kuzana imiyoborere yindi."

Indangagaciro Inkotanyi zigishijwe ni zo zatumye urugamba rwo kubohora igihugu rurangira ndetse zanatumye Jenoside ihagarikwa ndetse ubu ni zo zikomeje kubakirwaho igihugu.

Gen Kabarebe yavuze ko indangagaciro ya mbere ari ugukunda igihugu kurusha uko umuntu yikunda.

Ati "Yari iyo gukunda igihugu ukacyitangira, ukagitangira amaraso yawe ku buryo n'umuntu n'ubwo yaraswa agapfa usigaye akaba azi ngo uriya icyo yapfiriye cyari ikintu gifite akamaro."

"Yapfiriye gukunda igihugu niba ukunda igihugu uragipfira, iyo utagipfiriye uragitanga. Rero indangagaciro yo gukunda igihugu yayitoje Inkotanyi ziramwumva neza."

Gen Kabarebe yavuze ko abasirikare ba RPA batangiye urugamba rwo kubohora igihugu ari bakeya ndetse banafite ibikoresho bike cyane.

Ati "Ingabo za Leta yakoraga ibyo bibi zari zikomeye, urumva ni Leta, ni igihugu. Iyo ari igihugu kiba gifite ingabo kandi gishyigikiwe ni yo mpamvu mu Cyumweru kimwe inshuti z'icyo gihugu cy'u Rwanda zaraje, Abafaransa, Ababiligi, Abazayirwa [...] baraje bose batera Inkotanyi."

"Inkotanyi urumva ntizari gushobora urwo rugamba zonyine. Icyabashoboje ni indangagaciro zikomeye cyane, Perezida wa Repubulika ahageze yasanze mu by'ukuri Inkotanyi zananiwe, zasubiye inyuma zavuye aho zari zafashe."

Yakomeje agira ati "Ariko we ahageze aravuga ati ntabwo bishoboka. Yaratubwiye ngo ntabwo umwanzi yatunesha kuko dufite icyo turwanira, icyo turwanira kirakomeye, turarwanira kubohora igihugu, turarwanira guhindura amateka, guhindura imiyoborere mu Rwanda, guca ubuhunzi, guca akarengane kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda no guteza imbere igihugu cyacu. Ibi ntabwo ari ibintu byatuma tuneshwa, tugomba kurwana kugeza dutsinze."

Gen Kabarebe yavuze ko indi ndangagaciro ikomeye inajyana no gukunda igihugu ari ukutireba cyangwa kwitekerezaho.

Ati "Nta kwireba ku giti cyawe, kwiyitaho wowe ubwawe, kwireba nk'umuntu, ntabwo wakwireba nk'umuntu ngo uvuge uti ndababaye, ndashonje kandi urwanira igihugu n'Abanyarwanda muri rusange. Kwitanga rero no kutibona nk'umuntu ku giti cye ko ufite icyo uharanira kirenze wowe ku giti cyawe, ibyo nabyo yabitoje abasirikare."

Indi ndangagaciro ni iyo kugira ubutwari. Kuri Gen Kabarebe ngo ubutwari buratozwa kimwe n'uko ubugwari butozwa.

Ati "Buri muntu wese ashobora kuba intwari, ubitojwe neza ashobora kuba intwari, utojwe kuba ikigwari ashobora kuba ikigwari. Bariya batojwe gukora biriya mwabonye bakoze biriya byo kwica abana, kwica impinja [...] kugira gute, ibyo ni ubugwari kandi nabyo byaratojwe."

Yakomeje agira ati "Abantu b'abayobozi mu gihugu bicaye nk'uko twicaye hano, bajya imbere y'urubyiruko nk'uko muri aha ngaha, bazana imipanga baraberekera ibyo bakwiye gukora. Urubyiruko rwamanutse rujya kubikora."

"Rero gukunda igihugu, kukitangira n'ubutwari byaratojwe. Inkotanyi zatojwe ubutwari, abantu bose baje ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu bari bameze nkamwe."

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen Kabarebe James, yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Abasirikare ba FPR Inkotanyi ku rugamba

Gen Kabarebe yavuze ko iyo hatabaho ubwo butwari ntabwo abari bato bari kwiyemeza kuva mu buzima barimo butandukanye ngo bajye ku rugamba.

Ati "Abari abanyonzi, abahinzi, abanyeshuri, abasoromaga amakawa n'ibyayi, abari abashumba b'inka [...] uruvange rw'abantu. Bose rero kugira ngo ubashyire hamwe ubumvishe ko bagomba gukunda igihugu bakakitangira kari akazi katoroshye."

Indi ndangagaciro ikomeye ni iyo kwihangana kuko urugamba rwagombaga gutinda cyane ko rwamaze imyaka ine kuko rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990 rurangira muri Nyakanga 1994.

Gen Kabarebe ati "Imyaka ine ku rugamba ni miremire cyane, urumva ukabara Noheli ikaza, hakazaza indi n'indi [...] uri mu ishyamba, uba mu myobo, urya imvungure, uraswa, unyagirwa, urwara n'ibindi."

"Ibyo byose byasabaga indangagaciro yo kunamba, amanywa n'ijoro ukanamba, ukiyemeza, kutaruha no kudacogora. Ibyo iyo ubifite, uba ufite imbaraga kurusha n'ufite amasasu n'abasirikare benshi."

Gen Kabarebe yahishuye ko hari ubwo bamaraga iminsi itatu cyangwa ine batariye ariko bagakomera kuri ya ndangagaciro yo kunamba.

Ati "Byose biba ari mu mutwe. Kunamba bijyana n'indangagaciro yo kwihangana, ukihanganira byose bishoboka. Izo ndangagaciro zose namwe zabafasha mu buzima bwanyu, ntabwo zisaza kandi ntabwo zihinduka. Namwe murazikeneye uyu munsi."

Indi ndangagaciro yavuze yafashije Inkotanyi ni ukudahinduka ku cyo bari bariyemeje.

Ati "Kuza ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, umwaka wa mbere, uwa kabiri, urugamba ntirurangire [...] ntabwo ugomba guhindura ibitekerezo byawe, ugomba kuguma uri wa wundi ntuhinduke. Ikintu wiyemeje mu mutwe wawe ntukwiye guhinduka."

Yakomeje agira ati "Niba wiyemeje uvuga uti iki gitekerezo mfite ni cyiza, ntuzagite. Ugomba kukigumaho, Inkotanyi rero ntabwo zigeze zihinduka, uko zatangiye urugamba niko zarurangije, ntabwo zigeze zihinduka."

Gen Kabarebe yavuze kandi ko hari izindi ndangagaciro abakiri bato bakwigira mu rugamba rwo kubohora igihugu zirimo iyo guhitamo neza, kugira intego ndetse no kugira intekerezo nziza.

Izindi ndangagaciro zirimo gukoresha bike ukabibyazamo byinshi, kugira imyitwarire myiza no kwitonda, kumvira no kudasigara inyuma ahubwo bakajyana n'ibihe bigezweho.

Urubyiruko rwunamiye runashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Urubyiruko rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, runasobanurirwa uko rwagenze
Abitabiriye ibiganiro basabwe kubakira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-indangagaciro-zikomeye-maj-gen-paul-kagame-yatoje-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)