Gen Marcel Gatsinzi agiye gushyingurwa: Kurikira uko umuhango uri kugenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Misa yo kumusabira iri kubera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera, ahateraniye inshuti, abakoranye na we, ababanye na we n'abandi bo mu muryango we. Arashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare rya Kanombe.

KURIKIRA UKO UYU MUHANGO URI KUGENDA

12:10 Umufasha wa Gen Gatsinzi yavuze ko nubwo yitabye Imana, bashima ko mu gihe yari akiriho 'yabaye umubyeyi, umukristu n'ingabo y'igihugu, yaratabarutse ntiyapfuye […] yakunze igihugu cye, aragikorera.

Yavuze ko mu buzima bwe bwose, nk'abandi bose yahuye n'ibyiza n'ibibi, icyakora byose 'yagiye abyakira n'umutima utuje. Harimo no kwiyoroshya, yari azi kwiyoroshya.Yari azi kwiyumananganya akarenzaho, agafata icyemezo.'

Umufasha we yavuze ko ari 'gake cyane yashyiraga imbere inyungu ze, kenshi yumvaga ashimishijwe n'inyungu rusange aho kwirebaho.'

Yashimiye ubuyobozi bw'igihugu n'inshuti, bababaye hafi mu burwayi bwe haba akiri mu gihugu na nyuma yo kujya mu mahanga.

Ati 'Yagiye anezerewe, afite umucyo ku maso'

11:35: Padiri wayoboye igitambo cya Misa yo gusezera kuri Gen Gatsinzi Marcel, yavuze ko mu maso y'Imana buri wese afite agaciro gakomeye, ari nayo mpamvu ibyiza akora mu buzima busanzwe bizazirikanwa ku munsi w'umuzuko.

Yavuze ko nubwo Gen Gatsinzi yitabye Imana, abantu badakwiriye guheranwa n'agahinda kuko bizeye ko umunsi umwe bazongera kumubona, icyo basabwa ari ukurangamira 'Yezu wabambwe ku musaraba agatsinda urupfu. Ntimugaheranwe n'ishavu nk'abantu batagira icyo bizeye, abapfuye bizeye ntibazakorwa n'isoni.'

11:20: Hasomwe ivanjili iri mu gitabo cya Matayo 25:31-36.

Hagira hati 'Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk'uko umushumba avangura intama akazitandukanya n'ihene.

Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso.Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati 'Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira. Igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.'

11:00: Misa yo kumusabira iratangiye

10:55: Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Umujyanama wa Perezida mu by'umutekano, Gen James Kabarebe bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Umuhango wo gusezera kuri Gen Gatsinzi wakozwe mu cyubahiro gikwiriye umusirikare mukuru, wafashije igihugu mu buryo butandukanye
Ubwo umubiri wa Gen Gatsinzi wagezwaga kuri Kiliziya ahabereye Misa yo kumusezeraho
Ni umunsi w'agahinda ku muryango wa Gen Gatsinzi
Abavandimwe, inshuti n'umuryango wa Gen Gatsinzi baje kumusezeraho bwa nyuma
Ubwo umubiri wa Gen (Rtd) Gatsinzi wagezwaga muri Kiliziya ya Regina Pacis

Amateka avunaguye ya Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi

Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme, hamwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Amafoto: Ntare Julius, Ganza Kelly




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-marcel-gatsinzi-agiye-gushyingurwa-kurikira-uko-umuhango-uri-kugenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)