Kubera imyuzure yibasiye Uganda,Gen Muhooza Kainerugaba yasabye ko abakiri bato bahabwa umwanya bakayobora iki gihugu cyane ko ngo biteye isoni kuba kitabasha kubaka ibikorwa remezo
Kuri uyu wa Gatatu mu masaha atandukanye, Gen Muhoozi usanzwe ari n'Umujyanama wa Perezida Museveni mu by'umutekano yagiye ashyira kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hari byinshi anenga ubutegetsi buriho birimo icyenewabo no kudashyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo.
Ubutumwa bwabimburiye ubundi ni ubugaragaza ko yashenguwe n'amashusho yagiye yohererezwa agaragaza uburyo Kampala yugarijwe n'imyuzure kubera kutagira ibikorwaremezo bigezweho.
Ati 'Mwese nakiriye amashusho mwanyoherereje agaragaza imyuzuye yibasiye Kampala ejo. Biteye ubwoya n'igisebo ku gihugu cyacu kuba tudashobora kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wacu. Mureke abakiri bato b'uyu munsi bayobore murebe itandukanire.'
Ubu butumwa bwa Muhoozi yabukurikije ubundi bugaragaza ko kimwe mu bibazo Uganda yugarijwe nabyo harimo kuba iyobowe n'abantu bakuze kandi ikaba igaragaramo ruswa n'icyenewabo.
Ati 'Ni bangahe muri mwe mwemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Turambiwe kuyoborwa n'abakuze bataduha ijambo. Iki ni igihe cy'urungano rwacu. Ubu butumwa bukunde kandi ubusangize abandi.'
'Ejo hazaza, ibi bintu by'abantu bamwe banyereza umutungo wacu kubera icyenewabo bizarangira burundu! Tuzongera twubake igihugu cyacu bundi bushya kandi tugikure mu kangaratete ka ruswa.'
Nyuma y'ubu butumwa burebure Muhoozi yagiye yandika mu bihe bitandukanye yasoje agaragaza ko yiteguye kuzahatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse agaragaza ko yatinze gufata izi nshingano.
Ati 'Intwari yanjye Fidel Castro yafashe ubutegetsi afite imyaka 32, ndasatira imyaka 49, mu byukuri ntibikwiriye. Umwanya w'Umukuru w'Igihugu ukwiriye abantu bato.'
'Mwagiye mushaka ko mbisubiramo iteka! Ntacyo bintwaye, mu izina rya Yezu Kirisitu Imana yanjye, mu izina ry'urubyiruko rwose rwa Uganda n'urw'Isi ndetse no mu izina ry'impinduramatwara yacu ihambaye nzahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu 2026.'
Perezida Museveni ntabwo aravuga ku byavuzwe n'uyu muhungu we utacyumvikana n'ishyaka riri ku butegetsi NRM rimushinja kurisiga icyasha.