Gicumbi: Abahoze mu biyobyabwenge basigaye baha akazi abasaga 300 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bahoze mu bikorwa byo gucuruza no gutunda kanyanga bizwi nk'uburembetsi, bamaze kubivamo bajya mu mirimo ibateza imbere.

Nyuma yo guhinga icyayi, ku gihembwe baha akazi bagenzi babo basaga 300 mu mirimo itandukanye irimo gusoroma, gukorera icyayi ndetse no kwita ku ngemwe mu mirenge ya Byumba na Shangasha.

Umuyobozi w'inama y igihugu y'urubyiruko mu karere ka Gicumbi Basesayose Télesphore, yavuze ko ikigamijwe ari ukwegeranya bagenzi babo bagafatanya kumenya ko aho kwirirwa mu biyobyabwenge bagomba kwitabira imirimo, bagakura amaboko mu mifuka.

Ati 'Twahisemo imirimo yo guhinga icyayi kuko hari bagenzi bacu barangwaga n'imico mibi nko kurembeka Kanyanga. Ikigamijwe ni ukwegera n'abandi bakatwiyungaho tugafatanya kubaka igihugu, harimo no gufasha abatishoboye kandi ni bimwe mu bikorwa twatangiye kugeraho'.

Kamizikunze Eric , umwe mu rubyiruko yavuze ko mbere bakiri mu burembetsi bahoraga bahanganye n'inzego z'umutekano.

Ati 'Twe twarembekaga mu masaha y' ijoro tukanyura mu nzira zitemewe twambukiranya umupaka, kwitwaza ibisongo n'imihoro ngo duhangane n'abashinzwe umutekano, bamwe muri twe bahaburiraga n'ubuzima kuko twarwanyaga inzego z'umutekano bikatuviramo no kuraswa'.

Undi mukobwa utashatse kwivuga amazina ye yagize ati 'Twe twazanaga ibiyobyabwenge mu bitenge twabyiziritseho. Hari igihe banaduhohoteraga mu Bugande kuko babonaga ko twinjiye mu gihugu cyabo kandi tunyuze mu nzira zitemewe.'

'Kuri ubu iyo dusaruye icyayi tujyana ku ruganda, avuyemo bikadufasha kwikenura. Abakomeje kujya mu biyobyabwenge nabagira inama yo kutwegera tugafatanya kwiyubaka no kubaka igihugu'.

Uretse gushakira bamwe imirimo, urubyiruko rukurwa mu biyobyabwenge muri Gicumbi harimo n'urufashwa kujya kwiga imyuga, abahabwa igishoro ngo bacuruze n'ibindi.

Urubyiruko rwahoze mu burembetsi rwahinze icyayi, ruha abandi akazi
Uru rubyiruko rusigaye rufatanya n'ubuyobozi mu bikorwa by'iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abahoze-mu-biyobyabwenge-basigaye-baha-akazi-abasaga-300

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)