Gicumbi: Abaturage biyemeje guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura n'ahandi.

Abaturage biganjemo urubyiruko, abikorera , abarimu, ndetse na bamwe mu bakorera mu bigo bishamikiye kuri leta. Batekereje uko bajya gusura andi mateka atandukanye n'ayo basanzwe bazi y'urugamba rwo kubohora igihugu dore ko banarugizemo uruhare ubwo ingabo za RPA zari ku Murindi.

Nyamvura Marie Constantine ukora murenge wa Kaniga, mu marerero 17, yavuze ko amatsiko yari afite ashize, nubwo yababajwe no kubona abana benshi bishwe muri Jenoside.

Ati 'Nta kintu cyadushimishije nko kuba umuhigo wo gusura amateka y'ahandi twawuhiguye, ay'aho dukomoka turayazi. Ikindi nishimiye ni uko igihugu cyakomeje kubungabunga amateka y'ibyabaye mu gihugu, ku buryo abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo yayo bagomba guhindura imyumvire, kuko ibyabaye birigaragaza, ariko turifuza ko bitazasubira ukundi'.

Nshizirungu Adalbert yavuze ko nk'urubyiruko biteguye gufasha bagenzi babo kujya bumva ukuri ndetse no gufatanya kurwanya uwo ariwe wese ushaka kugarura amacakubiri n' ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati 'Nk' urubyiruko twahamenyeye byinshi, kuba uruyiruko rwarashutswe rukigishwa amacakubiri byateje ubwicanyi bukomeye, gusa kuri ubu twe ntitwamera nk' ababikoze, ahubwo uko basenye u Rwanda dukore itandukaniro, ahubwo twerekeze mu nzira nziza yo kurwubaka'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaniga, Kayiranga Theobard, avuga ko abaturage ari bo bikusanyirije ubushobozi bwo kujyayo, nyuma bagasaba umurenge kubashyigikira.

Yavuze ko bizanafasha cyane mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo, kandi ko hari isomo rikomeye abaturage ayoboye bahakuye.

Ati 'Nibo bishatsemo ubushobozi, twabatembere je ahari urwibutso ku Gisozi, tubajyana kubereka ingoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma tubafasha kubereka Kigali Convention Centre nk'imwe mu ntambwe igihugu cyateye cyerecyeza mu iterambere, biraza kudufasha mu biganiro byo gutangiza icyumweru cy'icyunamo'.

Yakomeje avuga ko ibi byashimangiye ko bidakwiye ko habaho abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ibikorwa byigaragaza.

Mu murenge wa Kaniga niho usanga indaki umuyobozi w'igihugu Perezida Paul Kagame yabagamo mu gihe cyo kuyobora urugamba rwo guhagarika Jenoside hakaba hari gushyirwa ingoro ndangamateka ibigaragaza, kandi ibikorwa byo kuhatunganya bigeze ku musozo.

Bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi bizabafasha kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside
Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Batemberejwe muri Kigali Convention Centre



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-biyemeje-guhangana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)