Gicumbi: Bahishuriwe ibanga riri mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Cogebanque, Kwizera Carmella, yavuze ko abatuye i Gicumbi babashishikarije kurushaho gukoresha amakarita y'ikoranabuhanga.

Muri Tour du Rwanda by'umwihariko abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga za Cogebanque zirimo n'amakarita ya Cogebanque Mastercards, bibaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye binyuze muri Gahunda ya Tugendane.

Amakarita ya MasterCard arimo amoko ane atuma ubona serivisi z'imari aho uri hose ku Isi. Arimo 'MasterCard Prepaid', 'MasterCard Debit', 'Mastercard Credit' na 'MasterCard Prestige'.

Ukeneye aya makarita yose ya MasterCard agana ishami rya Cogebanque rimwegereye agasaba ikarita imubereye.

Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.

Ubukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho, amafaranga n'ibindi.

Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo

Video: Mugisha Dua




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bahishuriwe-ibanga-riri-mu-gukoresha-ikoranabuhanga-muri-serivisi-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)