Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi buvuga ko cyatangiye kugaragara mu mirenge yegereye umupaka wa Gatuna.
Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Cyumba utashatse gutangaza amazina ye, yabwiye IGIHE ko hari abajya bahabwa ifumbire cyangwa imbuto, bakihisha bakajya kubigurisha muri Uganda.
Ati 'Ni ibintu bikorwa rwihishwa cyane mu masaha y' ijoro, aho umuntu afata idomora y'amazi agashyiramo imbuto, akabyambukana kandi babinyuza mu nzira zitemewe'.
Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mirenge yegereye umupaka.
Ati ' Yaba imbuto, yaba ifumbire nkuko mubizi itangwa kuri Nkunganire ya Leta [â¦] Umturage akwiriye kumva uruhare rwa Leta nk' uruhare rwe. Umuturage utekereza ko yabibonye ku giciro cyo hasi, akaba yatekereza kujya kubigurisha ngo abone ku giciro cyisumbuye ni icyaha gihanwa n'amategeko, ababitekereza babihagarike'.
Yavuze ko umurenge wa Kaniga na Cyumba yegereye umupaka wa Uganda ariho hagaragaye cyane icyo kibazo.
Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi RAB, Dr Ndabamenye Telesphore ubwo aheruka gusura abahinzi mu murenge wa Cyumba, na we yihanangirije buri umwe wirengagiza amabwiriza agenga ifumbire n' imbuto biba byatanzwe muri gahunda ya Nkunganire.
Ati 'Imbuto n'ifumbire byo muri gahunda ya Nkunganire bigomba kujya mu mirima y'abaturage. Ni ugushyira imbaraga mu kubikurikirana, ntihabeho abaturage babigurisha'.
Nkunganire ni uburyo Leta yashyizeho bwo guha abaturage ifumbire n'imbito ku giciro gito, aho igice kimwe cyishyurwa na Leta naho ikindi kikishyurwa n'umuturage kugira ngo bimuhendukire.