Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uwo mugabo yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Sabusaro mu murenge wa Kansi, ari mu gikorwa cyo gutunda ibiti yari yatemye mu ishyamba rya Leta.
Yagize ati 'Ahagana saa yine n'igice za mu gitondo, twahawe amakuru n'abaturage ko hari umugabo winjiye mu ishyamba rya Leta, atemamo ibiti, akaba arimo no kubitunda abijyana iwe. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bageze iwe mu rugo bamusangana ibiti bitanu yari amaze gutunda.'
Yiyemereye ko ari ibyo atema muri iryo shyamba rya Leta aho bimwe abigurisha n'abashaka kubaka ibindi akabyasamo inkwi zo gucana.
CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye afatwa, aburira abishora mu bikorwa byo gutema amashyamba ya Leta, bangiza ibidukikije ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.
Yashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyanza kugira ngo hakomeze iperereza.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-yafatiwe-mu-cyuho-yangiza-ishyamba-rya-leta