Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango b'itsinda 'TWITEZE IMBERE' rikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega,  baravuga ko uwari perezidante wabo yabambuye  arenga miliyoni 5 afatanyije n'umubitsi, bakavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye mu kubafasha kubishyuriza umutungo wabo.

Iri tsinda ryatangiye gukora mu mwaka 2017 ryari rigizwe nabanyamuryango 17, abagore 13 n'abagabo 4.

 Baritangije bafite intego yo kwiteza imbere, aho bateranaga rimwe mu cyumweru buri mu nyamuryango yatangaga umugabane fatizo ungana 1000Frw, bitewe n'ubushobozi bw'umuntu hari n'abafataga umugabane urenze umwe.

Iri tsinda ryatangiye rikorera ku biro by'Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Gitega.

Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash, bavuga ko muri Nzeri umwaka wa 2022 ari wo munsi bagombaga kugabana, uwari perezidante Madame Dukundane Bonne chance, ababwira ko nta mafaranga ahari kuko umubitsi wabo yaburiwe irengero.

Bakomeza bavuga ko batumva ukuntu amafaranga batanganga atigeze ajyanwa kuri Konti y'itsinda, akaba ari naho bahera bavuga ko uyu perezidante wabo yaba yaragize uruhare mu kunyereza umutungo wabo.

Umwe ati 'Twarahungabanye cyane, twari dufite kwishyura amazu y'abandi turyamamo, kwishyurira abana amafaranga y'ishuri no kuba twakemura n'ibindi bibazo bya buri munsi, tukiteza nimbere.'

Mugenzi we ati 'Bantwaye amafaranga angana n'ibihumbi magana ane arenga, nayizigamye mu buryo bungoye nteganya kuyakoresha ibintu byinshi bitandukanye. Nateganyaga ko umwana wanjye agomba kujya ku ishuri, nteganya kuyabyaza inyungu. Ibyo byose byarahagaze mbese ubuzima bwarahagaze.'

Undi ati 'Bamwe muri twe abana babo ntibabashije kujya ku ishuri kandi birazwi ko umuntu yizigama kugira ngo azagire icyo ageraho.'

Aba baturage bakomeza gushyira mu majwi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagaei ka Kabeza, ko yaba yarakingiye ikibaba uyu perezidante w'iri tsinda bitewe nuko ari inshuti ye y'akadasohoka.

 Ibi byatumye itangazamakuru rya Flash rivugisha uyu muyobozi Madame Uwineza M.claire, avuga ko ibyo abaturage bamushinja ntacyo yabivugaho.

Ati 'Aaahhh! Ntakintu ndibuze kuvuga, sinibaza ubuvugizi uvuga ushaka ko tubakorera, ngira ngo si ikibazo kije bwa mbere, n'ubundi uwo mwaganiriye ejo bundi yakibajije mu nteko y'abaturage.'

Aba baturage barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha, amafaranga yabo bakayabona kuko byabateje igihombo gikomeye cyane.

Umwe ati 'Turifuza ko mwadufasha mukaturenganura bakaduha amafaranga yacu, natwe tukagira uko twigenza kuko turababaye.'

Undi ati 'Turifuza ko baturenganura tukabona amafaranga yacu kuko itsinda ryacu ryaberaga mu buyoboz, kandi n'ubu biracyari mu buyobozi. Nibaduheshe amafaranga yacu.'

Mugenzi we ati 'Twebwe turasaba ko baturenganura kandi aya matsinda ni leta ishishikariza abaturage kuyajyamo.'

Umuyobozi w'Umurenge wa Gitega, Bwana Mugambira Etienne, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zibishinwe zatangiye kugikurikirana.

 Yaboneyeho  gushishikariza abaturage kuba inyangamugayo mubyo bakora.

Ati 'Iby'iryo tsinda tubiziho batubwiye ko bizigamiye nyuma abayobozi babo babatwara amafaranga, inzego z'ubutabera ziragikurikirana. Icya mbere tubashishikariza ni ubunyangamugayo kuko kiriya gikorwa bakora kiba gishingiye ku bunyangamugayo.'

Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afite uruhare rugaragara mu iterambere ridaheza kandi rirambye no kuzana impinduka mu bukungu.

Aya matsinda ni uburyo bwihariye butuma abayagize bafashanya kandi bakusanyiriza hamwe ubushobozi,  ngo bagere ku iterambere rirambye no kwivana mu bukene.

Aba baturage bavuga ko umubitsi yabatwariye amafaranga arenga miliyoni 5.

Eminente Umugwaneza

The post Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/20/gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)