Gloire Nkundayesu yinjije abakristo muri Pasi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Ntakiri mu mva" ni indirimbo nshya y'umuramyi Gloire Nkundayesu utuye muri Canada, ikaba yarakomotse mu cyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy'Abaroma 8: 32 havuga ngo "Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose ?". 

Gloire avuga ko "Tukiri mu isi, iyatanze umwana wayo, ntizabura kuduha n'ibindi byose dukeneye. Yesu ntakiri mu mva, yarazutse". Avuga ko 'Ntakiri mu mva' ari indirimbo ihamya neza umugambi w'Imana ku bantu, gutanga Yesu akabambwa ku musaraba, no kumuzura ni ishingiro ryo kwizera.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Gloire Nkundayesu yavuze ko 'Ntakiri mu mva' ari indirimbo y'ibyiringiro ku bakristo. Ati "Nayihawe ubwo nasengaga nibutse intwari n'abacu batubanjirije batabarutse, ngira umunezero ubwo Umwuka yanyibutsaga ko impanda nigera, abapfuye bose bizeye azabazura muri Kristo".

Akomeza avuga ko nk'uko Imana yazuye Yesu, ni ko n'abizera bazazurwa, hanyuma abazaba bakiriho kuri uwo munsi, hamwe n'abazuwe, "twese tumusanganire ku bicu". Yungamo ati "Mu by'ukuri ni ryo pfundo (root) ry'ibyiringiro byanjye n'abandi bose dusangiye uru rugendo rugana mu ijuru". 

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo "Data arakora", "Icyubahiro" n'izindi, asobanura ko icyanditswe yisunze ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye nshya 'Ntakiri mu mva', ari cyo, Abaroma 8:32, havuga ko 'ubwo itimanye umwana wayo wapfuye ku bwacu, ntizabura no kumuduhana n'ibindi byose'. 

Aragira ati: "Tukiri mu isi, Imana izaduha ibyo kurya, izaduha imyambaro, izadukiza indwara, izaduhaza umunezero, izagendana natwe, izatwuzuza umwuka wera, impanda nivuga itujyane mu ijuru. Yaduhaye Yesu, imuduhana n'ibindi byose".

Gloire ukunda guhimbaza Imana mu njyana ya Rock, yasoje yifuriza abakristo bose n'abandi bose bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gufashwa n'iyi ndirimbo ye nshya muri ibi bihe byegereje Pasika. Ati "Yesu yarazutse, ntakiri mu mva, Amen ibihe byose".

Ashyize hanze iyi ndirimbo ivuga ku Izuka rya Yesu Kristo mu gihe habura iminsi mbarwa Pasika ikaba. Pasika y'uyu mwaka wa 2023, izaba ku Cyumweru tariki 09 Mata. Ni umunsi abakristo b'isi yose baba bari mu byshimo bizihiza izuka rya Yesu Kristo bafata nk'Umucunguzi n'Intwari yabo.


Gloire Nkundayesu ari mu baramyi b'abahanga mu muziki nyarwanda

UMVA INDIRIMBO NSHYA "NTAKIRI MU MVA" YA GLOIRE NKUNDAYESU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127442/gloire-nkundayesu-yinjije-abakrisito-muri-pasika-mu-ndirimbo-nshya-ntakiri-mu-mva-yumve-127442.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)