Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 mu Rwanda ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera, bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bangana na 44.8% aho mu mirimo ya siyansi n'ikoranabuhanga usanga abagore ari 31%.
Â
Mu nzego z'ubuyobozi ho, umwaka ushize imibare yerekanaga ko mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ari 61.3%, muri guverinoma bakangana na 55%, mu banyamategeko bakangana na 51%, mu buyobozi bw'Intara bakangana na 40%, ku rwego rw'uturere abagore ni 46%, ku buyobozi bw'imirenge ni 47.8% mu gihe mu nzego z'utugari bageze kuri 47.3%.
Â
Ibi bikabonwa nk'intambwe ikomeye u Rwanda rwagezeho kuburyo ngo biramutse bishyizwemo imbaraga n'ibindi bihugu nta kabuza Afurika yakunga ubumwe byuzuye.
Â
Umunyamuryango w'Ishami ry'u Rwanda ry'Umuryango uharanira ukwigira, ukwishyira hamwe n'agaciro k'Abanyafurika, PAM Rwanda, Mugeni Ngendahimana Diane avuga ko kubera guhagararirwa kuri urwo rugero bituma ibitekerezo abagore batanga bibyara umusaruro ufatika.
Â
Ati "Uwo musaruro urimo gutinyuka bakaka n'inguzanyo mu bigo by'imari, bikafasha gukora ubucuruzi burimo n'ubwambukiranya imipaka. Hari n'abatangiye gutangiza inganda hirya no hino muri Afurika. Uwo muhate ni inyungu ku muryango, igihugu na Afurika muri rusange."
Â
Abihuza n'Umuyobozi ushinzwe abagore muri PAM Rwanda, Mugabo Marie Laetitia uvuga ko umubare w'abahagarariye abagore mu nzego zitandukanye ugaragaza ko bashoboye ndetse ukaba ugira n'uruhare runini mu kubaka igihugu bihereye no mu muryango.
Â
Ati "Umugore ukennye akenenesha umuryango, yakira akawukiza kuko ni we uba mu mirimo itandukanye yo mu rugo. Uwo mubare ni amahirwe akomeye ku gihugu cyacu ndetse na Afurika."
Â
Uyu muyobozi avuga ko kuva PAM Rwanda yashingwa imaze kugeza kuri byinshi ku mugore cyane ko gahunda zayo zidahabanye n'iz'ubuyobozi bw'igihugu bityo ko icyari ngombwa kwari ukwereka abagore ubushobozi bafite nyuma bakabubyaza umusaruro uko bashoboye.
Â
Ati "Kuri ubu mu 2023 turangamiye kubakira ubushobozi umugore n'umukobwa kugira ngo bagire ubumenyi badafite bubafasha kwiteza imbere ndetse hatibagiwe kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Ni ibikorwa tuzakora mu nzego zose haba mu mashuri mu turere ndetse dutekereza no kugera ku masibo aho batozwa kwigira byuzuye."
Â
Â
Ku bijyanye n'uko ibihugu byo hanze ya Afurika biza guteza intugunda kuri uyu mugabane n'icyo ijwi ry'umugore rifasha mu kubirwanya, Mugabo avuga ko biterwa n'uko ari uko Abanyafurika barajwe ishinga n'iterambere ibidashimisha abo bo hanze y'umugabane.
Â
Ati "Twe (u Rwanda) twamaze gusobanukirwa, ntawazana izo ntekerezo zidukandamiza. Abandi nibashyira hamwe ubumwe bwa Afurika buzagerwaho binyuze mu kumenya ko igihuza abantu kiruta kure icyo ikibatanya."
Â
Yatangaje ko mu kureba icyakorwa ngo abagore bagire uruhare rufatika mu miyoborere ya Afurika, abagore bo mu Rwanda, Niger, Gabon n'abandi b'Abanyafurika baba muri Canada bagiye gutangiza ibiganiro ku cyakorwa ngo Afurika iyoborwe mu buryo buhuriweho n'ibihugu.
Â
Ibyo bizunganirwa n'umushinga PAM Rwanda ifite wo gutangiza ibindi biganiro ku kwigira kwa Afurika mu mashuri, aho abana b'Abanyarwanda n'Abanyamahanga bazajya bahurizwa hamwe bakaganirizwa ku myitwarire igomba kubaranga ngo nabo bazatange umusanzu mu myaka iri imbere.
Guha abagore umwanya mu miyoborere y'ibihugu,umusanzu ukomeye mu guharanira ubumwe bwa Afurika - #rwanda #RwOT
March 09, 2023
0
Guha abagore umwanya mu miyoborere, ni imwe mu nkingi za mwamba zizafasha Afurika kwiteza imbere