Gukoramo Filime! Kalisa Rugano yavuze ahazaza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Piece Motel ari kumwe n'Umuyobozi wa Iteka Youth Organisations, Yannick Niyonzima ndetse n'Umuyobozi wa Mutabaruka Club, Nzoyisaba Omer.

Ni ku nshuro ya kabiri, hagiye kuba igitaramo 'Kaze Rugamba'. Icya mbere cyabereye ahahoze ari KIE- Kimironko ari na ho icya kabiri kizabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, guhera saa moya z'umugoroba.

Kuri Kalisa Rugano, igitaramo cya mbere cyagenze neza ari nayo mpamvu biyemeje gutegura icya kabiri. Ati 'Twakoze igitaramo cyiza! Ibyo n'abaje barabidushimiye, bashimye ko igitaramo twakoze ari cyiza. Ni ukuvuga ngo kubona abantu bacye, no gukora igitaramo ntigishimwe biratandukanye cyane.'

Akomeza ati 'Iyo igitaramo gishimwe, ibyo washoye biba ari binini cyane. Kuko, igihe cyose ushobora kongera kugiha intera ukazamuka. Iyo, ari kibi ushobora kuva ku rubuga uvuyeho. Ntabwo rero twishisha ko igitaramo twakoze atari cyiza.'

Kalisa yavuze ko iki gitaramo cyabaye cyiza kubera ko gishingiye ku muco w'Abanyarwanda n'abarundi.

Uyu musaza w'imyaka 77 y'amavuko, avuga ko muri gahunda bafite ari uko iyi mbyino 'Kaze Rugamba' yakomotseho iki gitaramo, uzagezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yavuze ariko ko bitewe n'ibibazo biriho muri iki gihe, batorohewe no kuba uyu mukino wagezwa mu Burundi. Ariko afite icyizere cy'uko igihe kimwe bizakunda.

Kalisa Rugano ati 'Igitekerezo ni uko umukinano nk'uyu dukoze mu Rwanda ugomba no kujya mu Burundi bakawubona. Gusa, ntibidukundira ubu ngubu. Ari nayo mpamvu navuze ko nizere ko umunsi umwe […] umukino nzawubaraga (abo bafatanya), bakawusigarana, umunsi umwe ukazerekanwa mu Burundi.'

Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy'imyaka 35, aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.

Avuga ko uyu mukino wubakiye kuri iki gitaramo bafite gahunda yo kuwugeza mu bihugu birimo amahoro 'mu kwerekana amahoro n'ubumwe bw'abantu'.

Yavuze ko banatekereza kuzavana uyu mukino ku kuba abantu bawubona bitabiriye igitaramo ahubwo 'tukawukoramo filime mbarankuru kandi nziza'. Ati 'Niho tugana. Tukagerageza kubihuza hose hashoboka. Ni itwaro ikomeye y'amahoro.'

Rugano avuga ko mu busanzwe 'Kaze Rugamba' yari indirimbo Abanyarwanda bakirije umwami w'u Burundi'. Uwo mwami yitwaga Rugamba, icyo gihe bayimuririmbire ari 'mu twicabarabami twa Nyaruteja.'

Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro, urugwiro biganisha ku mahoro y'ibihugu byombi.

Iki gitaramo cy'umukino bise 'Kaze Rugamba' kigamije kwizihiza no kwerekana Ubumwe b'Abanyarwanda n'Abarundi. Mu 2008 igitaramo nk'iki cyahuje Abagumyabanga ndetse n'Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi.

Kuri iyi nshuro ya kabiri, iki gitaramo cyatumiwemo Ballet Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe Niragira.


Kalisa Rugano yavuze ko bafite gahunda yo gukora filime mu mukino 'Kaze Rugamba' no kuwugeza mu bindi bihugu


Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick avuga ko abakiri bato bakwiye guharanira kumenya birambuye amateka y'igihugu cyabo kugira ngo bazabone uko bayavuga


Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari yashimye bikomeye Kalisa Rugano uri kubafasha gukora ibihangano bihamagararira amahoro n'ubumwe 


Uhereye ibumoso: Yannick Niyonzima, Kalisa Rugano na Nzoyisaba mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023


Iki gitaramo cyubakiye ku mukino 'Kaze Rugamba' kizaba ku wa 3 Werurwe 2023 kuri KIE- Remera

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126592/gukoramo-filime-kalisa-rugano-yavuze-ahazaza-higitaramo-cyumukino-kaze-rugamba-amafoto-126592.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)