Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 agomba gukuramo abazakina na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ni imikino izaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na na 27 Werurwe 2023 mu Rwanda, azaba ari umukino w'umunsi wa 3 w'itsinda L.
Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo gutungurana aho nk'abakinnyi nka Haruna Niyonzima ukina muri Libya, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, na Niyonzima Olivier Seif wa AS Kigali bari bahagaze neza benshi bumvaga ko bakwiye guhamagarwa batahamagawe kandi bitwara neza mu makipe ya bo.
Mu rutonde rw'abakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi nka Djihad Bizimana umaze amezi arenga 6 adakina, Ally Niyonzima wa Bumamuru ariko na we amaze igihe adakina.
Abakinnyi 30 umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al - Kawkab), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)
Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)
Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Simeon Iradukunda (Gorilla), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)