Guverineri wa Rotary mu Karere yanyuzwe n'ibikorwa bya Rotary Club Kigali-Virunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho azasura ibikorwa bitandukanye bikorwa na Rotary Club. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, nibwo yasuye iki kigo.

Iki kigo gifite izina rya 'Rotary House for Cancer Patients' cyubatse mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iki kigo ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa.

Muri Gicurasi 2021, nibwo Rotary Club Kigali-Virunga yashyikirije iki kigo Akarere ka Gasabo nako kaza kugishyira mu maboko y'Umuryango w'Ababikira wa Bikiramariya Umwamikazi wa Afurika.

Kuri ubu cyakira abarwayi ba kanseri, bagahabwa aho kuba, ibyo kurya n'ubundi bufasha butandukanye bahabwa. Iki kigo kandi gifite imodoka ibajyana kwa muganga i Kanombe.

Soeur Gatebera Helene yavuze ko kugeza ubu abantu 48 bamaze kunyura muri iki kigo kandi 40 muri bo bakaba barakize bagataha iwabo.

Ati ''Iyo tubona abantu baza hano barataye icyizere cy'ubuzima, bagakira, turishima. Icyo twiyemeje nk'abantu bihaye Imana ni ugukorera abantu bababaye, ikidushimisha ni uko abenshi batashye bishimye.''

Guverineri w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club International, Pierre Havyarimana yashimye Rotary Club Kigali-Virunga ku bw'ibi bikorwa by'indashyikirwa imaze gukora mu Rwanda, asaba ko byakomeza kugirira akamaro akarere kose.

Ati 'Ibikorwa bikorerwa hano ni byiza kandi ni imwe mu ntego yanzanye kubera ibyo Rotary Club ikomeje gufasha mu guteza imbere Abanyarwanda. Ibi bikorwa ntabwo bikenewe mu Rwanda ahubwo ni akarere kose kubera ko abarwayi baza kwivuriza hano atari aba hano gusa ahubwo n'i Burundi turabohereza.'

Akarere 9150 muri Rotary International kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe. Kabarizwamo clubs 100.

Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.

Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

Bamwe mu bari gufashirizwa muri iki kigo cya Rotary House for Cancer Patients
Soeur Helene asobanurira GUverineri w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club International imikorere y'ikigo Rotary House for Cancer Patients
Bamwe mu bari gufashirizwa muri iki kigo cya Rotary House for Cancer Patients
Guverineri w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club INternational, Pierre Havyarimana yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Paul Birungi Masterjerb, Umunyamuryango wa Rotary Club wigeze kungiriza Guverineri wa Rotary mu karere
Iki Kigo gifite abafatanyabikorwa benshi
Soeur Gatebera Helene yavuze ko kugeza ubu abantu 48 bamaze kunyura muri iki kigo

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-wa-rotary-mu-karere-yanyuzwe-n-ibikorwa-bya-rotary-club-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)