Habonetse umucyo ku ikarita ebyiri z'umuhondo zivugwa kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Benin yatangaje ko yareze u Rwanda nyuma y'umukino wo ku wa Gatatu,tariki 29 Werurwe 2023,ibi bihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha.

Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y'umuhondo bitemewe.

Yagize ati "Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y'umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.'

'Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y'uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo atigeze ahagarikwa.'

'Twamweretse Komiseri w'umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.'

Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali,CAF yabamenyesheje ko nta mukinnyi w'u Rwanda n'umwe ufite ikibazo uretse Hakim Sahabo wari wabonye ikarita itukura.

Team Manager w'Ikipe y'Igihugu, Rutayisire Jackson, yabwiye IGIHE ko ikarita ivugwa kuri Muhire Kevin yaherewe i Cotonou itamwanditseho.

Yagize ati "Natwe twabyibajijeho ariko nyuma twaje gusanga Muhire Kevin n'ubwo yahawe ikarita y'umuhondo hamwe na Mugisha Gilbert, Muhire we ntiyamwanditsweho ahubwo yanditswe kuri Mugisha gusa.''

"Yaba raporo y'umusifuzi n'iya Komiseri w'umukino zombi zirahura. Birashoboka ko nyuma basanze baribeshye ku ikarita bahaye Muhire Kevin bakayimuhanaguraho. Ibyo ni nabyo CAF yatwoherereje tariki 25 Werurwe iminsi ibiri mbere y'umukino batwereka ko nta mukinnyi wacu n'umwe ufite umuziro watuma adakina.''

Ukuri guhari n'uko Muhire Kevin yabonye amakarita abiri y'umuhondo koko ariko raporo komiseri yatanze nyuma y'umukino ubanza wa Benin, yerekana ko uwo bayanditseho ari Mugisha Gilbert.

Mbere y'umukino wo kuri uyu wa Gatatu, CAF ntabwo yigeze imenyesha FERWAFA ko Muhire atemerewe gukina kandi ubusanzwe igomba kubikora.

Haracyategerejwe igisubizo cya CAF kuri iki kibazo.

Mu itsinda L,U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota atatu rukurikiye Sénégal ya mbere n'amanota 12 yanamaze kubona itike y'Igikombe cya Afurika na Mozambique ya kabiri n'amanota ane mu gihe Bénin yagumye ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habonetse-umucyo-ku-ikarita-ebyiri-z-umuhondo-zivugwa-kuri-muhire-kevin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)