Hagaragajwe uko ingengabihe y'ingendo z'abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko iteye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y'ingendo z'abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, y'uburyo bazasubira mu miryango, kigira ibyo gisaba ababyeyi n'abayobozi b'Ibigo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, rivuga ko 'abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28/03/2023 kugeza ku wa 31/03/2023.'

Iri tangazo rigaragaza ko tariki 28 Werurwe, izi ngendo zizatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by'amashuro byo mu Turere dutatu twose tw'Umujyi wa Kigali.

Harimo kandi Uturere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, utwa Musanze na Burera mu Majyaruguru, utwa Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba ndetse na Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba.

Naho tariki 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri byo mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Majyepfo, utwa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, utwa Rulindo na Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse n'Uturere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.

Iri tangazo rikomeza risaba 'abayobozi b'Ibigo by'amashuri kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere yuko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w'Ishuri.'

Ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo bibacumbikira na bo 'Basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza mu rugo.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/hagaragajwe-uko-ingengabihe-y-ingendo-z-abanyeshuri-bitegura-kujya-mu-biruhuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)