Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Weururwe 2023,nibwo Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by'iterabwoba agakatirwa imyaka 25 yafunguwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi za Perezida Paul Kagame.
Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 akaba yari amazemo ibiri n'igice, yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba yakoze ubwo yari umuyobozi w'umutwe MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye bamwe mu Banyarwanda.
Mbere y'uko Paul Rusesabagina yerekeza muri Leta Zunze Ubunwe z'Amarika aho yemerewe gutura, yabanje kujya mu rugo rw'Amabasaderi wa Qatar mu Rwanda aho agomba kuva yerekeza I Doha mu gihugu cya Qatar.
Amakuru Rwanda Tribune ivuga ko ikesha umudiporomate wo muri Amabasade ya Qatar mu Rwanda, avuga ko impamvu Paul Rusesabagina yabanje guca mu rugo rw'Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse akaba agomba no kubanza kwerekeza i Doha muri Qatar, ari ukugira ngo abanze yihanangirizwe anahabwe ubujyanama bw'uko atazongera guhirahira yishora mu bikorwa by'iterabwoba bitegurwa n'imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikorera hanze.
Aya makuru,akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yihanangirijwe bwa nyuma, abwirwa ko ifungurwa rye ari amahirwe ya nyuma ahawe na Leta y'u Rwanda nyuma y'imbabazi yasabiwe na Leta Zunze Ubumwe zAmerika(USA) na Qatar.
Rusesbagina ngo yongeye kwihanangirizwa abwirwa ko niyongera kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda,agomba kuzabaga akifasha kuko u Rwanda rutazongera kumwihanganira ndetse ko yaba USA ,Ububirigi cyangwa Qatar nta n'umwe uzongera kumuvuganira.
Aya makuru, akomeza avuga ko Paul Rusebagina nawe yemeye ko atazongera kwisunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ngo kuko yasanze ari urugamba atashobora kandi rurimo 'akaga' cyane ko ngo ageze mu zabukuru akaba anafite uburwayi butamwohoroheye.
Ivomo: Rwanda Tribune