Hamenyekanye impamvu abakobwa beza bigira kuri murandasi batsindwa cyane kurusha abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanga Adrian Mehic wakoreye ubushakashatsi muri Kaminuza ya Lund mu gihugu cya Suède, yagaragaje ko iki kibazo cyagaragaye mu bihe by'icyorezo cya Covid-19 aho abanyeshuri benshi bo ku Isi bose bigaga hakoreshejwe ikoranabuhanga , ari nabwo basanze abantu bafite uburanga aribo bagiraga amanota mabi ugereranyije n'abandi.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse ku kinyamakuru cya Economic Letters , hifashishije imibare y'abanyeshuri 300 bigaga muri Kaminuza ya Lund mu masomo atandukanye.

Icyo gihe yakoresheje itsinda ry'abakorerabushake 74, kugira ngo batange ibitekerezo ku buranga bw'abo banyeshuri 300 bakurikije uko bababonaga.

Yagaragaje ko abakobwa b'uburanga bagize amanota make mu ishuri mu bihe by'icyorezo cya Covid-19, ubwo amasomo menshi yimurirwanga ku ikoranabuhanga, abarimu bakigisha abanyeshuri benshi batari kumwe imbonankubone.

Icyo gihe yakurikije igereranya ry'abanyeshuri batangiye kwiga mbere y'icyorezo cya Covid-19 ubwo bigaga bari kumwe n'abarimu, ndetse na nyuma y'aho gitangiriye amasomo akimurirwa ku ikoranabuhanga.

Icyatumye hatangazwa ubushakashatsi ku mwihariko w'abakobwa b'uburanga, ni uko mu bakoreweho ubushakashatsi hari harimo n'abahungu ndetse n'abatarabwiwe ko bafite uburanga, ariko abo bakobwa babwiwe ko bafite uburanga akaba ari bo bagira amanota make.

Mehic yanagaragaje ko abakobwa b'uburanga bakurikira amasomo iyo bari kumwe n'umwarimu ubigisha bakungurana ibitekerezo, ariko ko iyo amasomo ashyizwe ku ikoranabuhanga bakiga badatanga ibitekerezo, batakaza ubushake bwo kwiga.

Aganira na Daily Mail, yavuze ko nta cyamutangaje mu byavuye mu bushakashatsi, kuko benshi mu bakobwa b'uburanga bakunze guhabwa amahirwe menshi mu kazi ndetse no mu bindi bitandukanye, bakanahembwa umushahara mwinshi ugereranyije n'abandi bakorana, ibituma bigirira icyizere cyinshi bakagira byinshi kandi by'ingenzi batitaho.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wisconsin muri 2021, bwagaragaje ko abantu bafite uburanga bahabwa umushahara wisumbuyeho ku kigero cya 9%, ugereranyije n'abandi bakozi bafite ubumenyi bungana n'ubwabo.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/hamenyekanye-impamvu-abakobwa-beza-bigira-kuri-murandasi-batsindwa-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)