Ikipe ya Real Madrid ngo yamaze gufata umwanzuro wo kureka burundu Kylian Mbappe igatangira gushaka Erling Haaland uhagaze neza muri Man City.
Iki kigugu muri La Liga cyagerageje gusinyisha Mbappe mu mwaka ushize ariko uyu mukinnyi ntiyagikundira kubera akayabo PSG yamuhaye.
Madrid yari yaramaze kwizera ko uyu Mufaransa azayerekezamo mu mwaka ushize ariko we yihitiyemo kongera amasezerano y'imyaka ibiri i Paris.
Icyakora ngo Real Madrid iracyanyotewe no gusinyisha uyu musore w'imyaka 24 ariko ngo iramusaba ko yotsa igitutu PSG ikamurekura ku ngufu nkuko bitangazwa na Marca.
Amakuru aravuga ko Mbappe adashaka gusinya umwaka wa 3 washyizwe mu masezerano ye bisobanura ko ashaka kuzayivamo mu mwaka w'imikino utaha ku buntu.
Ibyo ngo bishobora gutuma PSG igira ubushake bwo kumugurisha muri iyi mpeshyi itaha aho kugendera ubuntu.
Madrid iracyashaka gusinyisha Mbappe kugira ngo asimbure mwene wabo Karim Benzema usigaye agira imvune nyinshi agatererana iyi kipe y'igihangange ku isi.
Igihe Mbappe yaba yanze guhatiriza ngo ave muri PSG,Real Madrid yiteguye kugura kizigenza wa Man City,Haaland aho bivugwa ko mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko ikipe yamushaka yakwishyura miliyoni 177 z'amapawundi mu mpeshyi ya 2024.
Haaland yageze muri City mu mpeshyi ishize ariko ibitego akomeje kubimarira mu izamu aho amaze gutsinda 33 mu mikino 32 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.