Harmonize avuga ko nta nyungu akibona zivuye mu icuruzwa ry'ibihangano yakoze akiri muri WCB (Wasafi) kandi ajya kugutandukana nabo yarasize yishyuye amafaranga yose bamusabye kugira ngo yigenge ndetse akishyura na sosiyete icuruza umuziki ya Mziiki.
Ati 'Wasafi na Mziiki bafatanyije kuntesha umutwe nyamara nta kibi nabakoreye. Nagerageje guharanira ibyanjye bikwiye kugira ngo nshobore kugaburira umuryango wanjye nkuko nabo babikora n'imiryango yabo.'
'Kuki bambuza kubona uburenganzira bwanjye ku mutungo bwite mu by'ubwenge (IP) mu gihe bakomeje gukusanya amafaranga mu mitungo yanjye ndetse no mu izina ryanjye?.'
Uyu muhanzi yongeyeho ko we n'abamwunganira mu mategeko bari gukusanya amakuru yose akenewe kuri ibi vuba aha bidatinze bazagana inkiko.
Konde Boy avuga ko ari gukorana na Mwana FA uherutse kugirwa Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n'ubuhanzi muri Tanzania, ngo amufashe gushakisha uburenganzira ku mitungo bwite mu by'ubwenge.
Diamond Platnumz we aherutse gutangaza ko kenshi abahanzi bakiri bato iyo bamaze gukira no kwamamara baba bashaka kurya bonyine bakirengagiza igishoro cyagiye kuri bo.
Uyu muhanzi yavuze ko nk'umushabitsi ibi adateze kubyihanganira, yemeza ko Wasafi nubwo ifasha abanyempano ariko nayo ubwayo ari igikorwa cy'ubushabitsi.
Harmonize yavuye muri WCB mu 2019 asiga yishyuye miliyoni 500 z'amashilingi ya Tanzania.
Rayvanny na we aherutse gutangaza ko yishyuye miriyali 1.3 y'amashilingi ya Tanzania kugira ngo ave muri WCB Wasafi atangire kwigenga abone n'uko akomeza ibikorwa bya The Next Level sosiyete ifasha abahanzi yatangije.