Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa amavubi mbere y'umukino afitanye na Bénin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima wahoze ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yahaye ubutumwa abakinnyi b'ikipe y'amavubi ndetse n'abafana mbere y'umukino u Rwanda rufitanye na Bénin kuri uyu mugoroba wo ku ya 29 Werurwe 2023.

Haruna uheruka gusinyira ikipe ya Al Ta'awon muri Libya , mu butumwa yatanze yifashishije videwo y'iminota micye yagize ati' Ati "Ndifuriza ikipe y'igihugu Amavubi, ikipe y'abanyarwanda kugira umukino mwiza, ndabizi ko ari umukino utoroshye, ni umukino buri wese yifuza gutsinda yaba ku Rwanda cyangwa kuri Benin ariko ku bwanjye amahirwe nyahaye ikipe y'igihugu yanjye nanabasabira nabifuriza kugira umukino mwiza, ndabifuriza kubyuka neza kugira ngo babashe gushimisha abanyarwanda ."

Yasoje asaba abanyarwanda muri rusange kuba hafi ikipe y'igihugu kuri uyu mukino

Ati "Ndasaba abanyarwanda ko twaba hafi y'ikipe yacu, twashyigikira ikipe yacu kandi nanizera ko abasore babishoboye kandi Uwiteka aradufasha turare twishimye, amahirwe masa, amahirwe ku banyarwanda, amahirwe ku Mavubi. "

Bénin irakina n'Amavubi idafite abakinnyi bayo batatu barimo Jordan Adéoti, Sessi d'Almeida na Ange Tchibozo bahamagajwe n'amakipe yabo kubera ko tariki ya 29 Werurwe umukino uberaho, ntiri ku ngengabihe y'imikino y'amakipe y'ibihugu yashyizweho na FIFA.
\
Hejuru y'ibyo, hiyongeraho ko Bénin yasabwe na Stade Brestois 29 yo mu Bufaransa ko rutahizamu wayo, Steve Mounié watsinze Amavubi mu mukino uheruka, atagomba gukina iminota irenze 30 kubera ko asanganywe imvune.

Bénin ya nyuma n'inota rimwe, irasabwa gutsinda Amavubi kugira ngo izamure icyizere cyo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu mwaka utaha.

Itsinda L riyoboye na Sénégal yamaze kubona itike n'amanota 12, igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yageneye-ubutumwa-amavubi-mbere-y-umukino-afitanye-na-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)