Hatangajwe ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa ryatangijwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 aho mu kiganiro n'abanyamakuru hatangarijwemo ibisabwa ku bakobwa bifuza kwiyandikisha ndetse n'ibihembo bizagenerwa uzabasha gutsinda.

Kuva kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 kugeza ku wa 25 Mata 2023 abujuje ibisabwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Burundi bazaba biyandikisha hanyuma hatangire igikorwa cyo gushaka uzaryegukana.

Uwifuza guhatanira ikamba rya Miss Burundi agomba kuba ari umukobwa ufite ubwenegihugu bw'u Burundi, afite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18, ashobora kuvuga neza Igifaransa n'Ikirundi.

Agomba ariko kandi yararangije amashuri yisumbuye, afite uburebure butari munsi ya metero 1.65 atarenge ibiro 65, atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo, ikindi ni uko agomba kuba atarigeze akatirwa n'inkiko.

Ku rundi ruhande, hanatangajwe ibihembo bizahabwa abazegukana amakamba mu irushanwa rya Miss Burundi.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'iyi modoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri ndetse anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500Fbu.

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2 500 000Fbu, Igisonga cya kabiri azagenerwa 2 000 000Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane akazagenerwa 1 000 000Fbu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hatangajwe-ibihembo-bizahabwa-umukobwa-uzegukana-ikamba-rya-miss-burundi-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)