Hatangajwe izamuka ritangaje ry'ibiciro mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 67,7% mu cyaro, mu gihe mu mijyi byiyongereye kuri 42,4% ugeraranyije n'ukwezi kwa Gashyantare (02) kwa 2022 na Gashyantare y'uyu mwaka wa 2023.

Bikubiye mu mibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR/ National Institute of Statistics of Rwanda) kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye atari byo byazamutse gusa, kuko n'ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'iby'itabi byiyongereyeho 23,2% mu mujyi wa Kigali.

Naho mu bice by'icyaro, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'iby'itabi ho byiyongereyeho 20,6% mu gihe ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye ari uriya mubare uri hejuru wa 67,7%.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kandi kigaragaza ko no muri aya mezi ya mbere y'umwaka wa 2023, ibiciro bikomeje kuzamuka kuko muri Mutarama byari byarazamutse kuri 37%, muri Gashyantare bikagera kuri 38,8%, ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe izamuka ryabyo ryiyongereyeho 1,1% mu mijyi mu gihe mu bice by'icyaro ho habayeho izamuka rya 3,2%.

Ibiciro by'ingufu na byo byarazamutse kuko ugereranyije na Gashyantare 2022 na Gashyantare 2023, byazamutseho 14,4% naho ibiciro by'ubwikorezi byo bikaba byarazamutseho 12,1%.

Ni izamuka ritabayeho mbere mu mateka y'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw'abantu.

Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano iherutse kuba, Guverinoma y'u Rwanda yagarutse ku bibazo byabayeho byatumye ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka, birimo ibura ry'imvura yatumye umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ugabanuka ndetse no kuba igiciro cy'ubuhinzi n'icy'inyongeramusaruro cyarazamutse.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagarukaga kuri ibi bibazo, yaboneyeho no gutanga ihumure ku baturarwanda ko uko ibintu byifashe ubu, hari icyizere ko ibiciro bigiye kumanuka.

Yagize ati 'Icyizere nabaha ni uko nk'umusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cy'ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k'umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n'ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w'ibigori wikububye kabiri, uw'ibirayi wikuba kabiri, uw'ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n'igice cyo mu burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy'ibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero n'ibindi nk'ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.'

Dr Ngirente kandi yaboneyeho kwibutsa ko Leta yagiye itanga inyunganizi ku byashobora gutumwa ibiciro bitumbagira ku kigero gikabije nko mu biciro by'ibikomoka kuri peteroli, ku buryo iyo itabikora byari kuzamuka birenze uko byazamutse ubu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hatangajwe-izamuka-ry-ibiciro-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)