Hatangijwe amarushanwa 'Imali Agribusiness Challenge' yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bw'umwuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa Imali Agribusiness Challenge riri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw'urubyiruko. Watekerejwe unashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

Kuva tariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku wa 22 Mata 2023, Imbuto Foundation iri kwakira imishinga y'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-35, yibanda ku bushakashatsi bukemura ibibazo biri mu buhinzi, kongera no kongerera umusaruro agaciro, gushaka icyatuma ubuhinzi bukorwa kinyamwuga n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa mu Muryango Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yasobanuye ko gahunda ya Imali Agribusiness Challenge, iri mu murongo wo kwifuriza urubyiruko kugera ku bukungu n'umusaruro, binahindure imibereho yabo n'igihugu muri rusange.

Ati 'Turifuza gutanga umusanzu muri byinshi bihari; gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ariko bwa kinyamwuga. Turifuza urubyiruko rukora ubuhinzi buzarufasha, imiryango n'igihugu'.

Gutanga imishinga byatangiye ku wa 21 Werurwe 2023, aho unyura ku rubuga rw'Umuryango Imbuto Foundation ari rwo www.imbutofoundation.org ukajya ahanditse Imali Agribusiness, ukahakanda hakaza amakuru ajyanye n'uyu mushinga ugakanda ahanditse 'Apply', ukuzuza ibisabwa ubundi ukohereza.

Imishinga yakirwa ni iy'umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry'abihurije hamwe. Abafite imishinga mishya cyangwa isanzwe ikora izakirwa muri aya marushanwa.

Hazabanza gutoranywa imishinga 30 ya mbere, isuzumwe ivemo 10 ba nyirayo bahabwe amahugurwa y'icyumweru ku by'ibanze mu kunoza no gutegura uko bayigaragariza akanama nkemurampaka.

Imishinga itanu izahiga iyindi, ba nyirayo bazahabwa amahugurwa y'amezi atandatu yo kubongerera ubumenyi, gufashwa kuyinoza birushijeho, banahabwe amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 10 Frw.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku bijyanye na Imali Agribusiness Challenge, wakwandikira Imbuto Foundation kuri [email protected]

Vugayabagabo asobanura ko mu gutoranya imishinga hazitabwa ku dushya tuyirimo, dushobora kuba dushingiye ku bushakashatsi, kongera umusaruro, kongera ubwiza bw'umusaruro cyangwa kuwuhunika, ikoranabuhanga mu kuhira n'ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi buvuguruye muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Karangwa Patrick, yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation, avuga ko urubyiruko rwize ruhanzwe amaso cyane ku buhinzi bw'ejo hazaza.

Ati 'Ni ibyo kwishimira kubona abafatanyabikorwa nk'aba ngaba dukorana muri iri terambere ry'ubuhinzi kuko ubuhinzi ni urwego rukeneye imbaraga zikomeye z'abafatanyabikorwa bose kugira ngo ruzamuke'.

Ibarura ry'Abaturage n'Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w'ubuhinzi aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.

Ku rundi ruhande, hari imbogamizi zitandukanye nk'ubumenyi budahagije, kutamenya inyungu ziri mu buhinzi, inyota yo gushaka amafaranga vuba, igishoro n'ihindagurika ry'ikirere.

Rwiyemezamirimo Bankundiye Charlotte, washinze RUTA VegFresh Farm Ltd, avuga ko mu buhinzi hari amahirwe ku muntu wese unoza ibyo akora, agahora agerageza kwiyungura ubumenyi binyuze mu kwigira ku bandi.

Imali Agribusiness Challenge, isanze izindi gahunda za Guverinoma zo kongerera urubyiruko ubumenyi mu buhinzi, zirimo kohereza abanyeshuri muri Israel, aho hari abagera 1332 bamaze koherezwayo.

Hari kandi gutanga inguzanyo zihendutse, ubwishingizi bw'ubuhinzi n'amahugurwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-amarushanwa-imali-agribusiness-challenge-yo-kwinjiza-urubyiruko-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)