Hate Radio; umukino 'Atome' akina ari Kantano wa RTLM ugiye kwerekanwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Hate Radio' wateguwe unayoborwa n'Umudage Milo Rau, ukaba ukinwamo n'abarimo Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, aho akina ari nka Kantano Habimana.

Muri rusange uyu mukino ugaragaza amateka mabi itangazamakuru by'umwihariko Radio-Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yagize mu gutiza umurindi iyicwa ry'Abatutsi.

Uzerekanwa i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, tariki 4-5 Mata 2023 ndetse na tariki 8-10 Mata, muri Kigali Convention Centre.

Abakina uyu mukino bagaruka ku byavugirwaga kuri Radio RTLM, ku buryo nta kintu na kimwe gihindurwamo cyangwa ngo cyongerwemo.

Bamwe mu banyamakuru biganwa harimo Valérie Bemeriki, Kantano Habimana na Georges Ruggiu, Umubiligi ufite inkomoko y'Abataliyani. Aba bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukino kandi wateguwe bigizwemo uruhare n'abantu b'intiti batandukanye barimo Edgar Morin ugeze mu za bukuru muri iki gihe, Louis Georges Tin uyobora umuryango uhuriza hamwe abirabura baba mu Bufaransa.

Uretse Atome, ukina muri 'Hate Radio', harimo abandi bakinnyi bakomeye i Burayi barimo uwitwa Mayiss Bouffartigues, Yarol Stubert n'abandi ukaba ufite ibice bitatu, buri kimwe gikinwa mu masaha abiri.

Ntarindwa wamamaye nka Atome, akina muri 'Hate Radio' yigana umunyamakuru Habimana Kantano, akagaruka birambuye ku byo yatangazaga mu kwenyegeza Jenoside.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE yavuze ko uwahimbye uyu mukino yifuzaga kugaruka ku ruhare rw'ibitangazamakuru n'abanyamakuru mu bihe bibi nk'ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

'Hate Radio' yakinwe bwa mbere mu 2012, imaze gukinirwa mu bihugu bigera kuri 40 birimo ibyo muri Afurika, Amerika y'Amajyepfo n'Amajyaruguru ndetse n'i Burayi.

Reba hano ikiganiro Atome yagiranye na IGIHE asobanura ibijyanye na 'Hate Radio'.

Umukino 'Hate Radio' ushushanya icengezamatwara ryaranze RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugiye gukinirwa mu Rwanda bwa mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hate-radio-umukino-atome-akina-ari-kantano-wa-rtlm-ugiye-kwerekanwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)