Amakuru y'uko aba baririmbyi bahinduye izina, yatangajwe ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu mu itangazo ryo kumenyesha ryanditswe tariki 03 Werurwe 2023. Ubuyobozi bw'iri tsinda bwahamirije inyaRwanda aya makuru bunakura igihu ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri tsinda.
Healing Worship Team yatangaje ko ubu isigaye yitwa HEALING WORSHIP MINISTRY. Aba baririmbyi batangaje ko kuva kuwa Gatanu tariki 03 Werurwe, babaye Minisiteri (Ministry). Basobanuye ko impamvu bahisemo kuba Minisiteri, ni "ku bw'impamvu zo kwagura umurimo".
Izi mpinduka muri iri tsinda rifite izina rikomeye mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, zamenyeshejwe abakristo ba Power of Prayer Church, andi matorero muri rusange ndetse n'umuryango mugari wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Industry).Â
Ubusanzwe, kugira ngo ube umuririmbyi wa Healing Worship Team, byasabaga ko uba uri umukristo wa Power of Prayer Church, ariko nyuma y'uko bahinduye izina bakaba Minisiteri "Healing Worship Ministry", bagiye kujya bakira n'abandi baririmbyi bo mu yandi matorero nk'uko inyaRwanda yabihamirijwe na Kadogo (Byiringiro Eric) Umuyobozi w'indirimbo muri iri tsinda.
Healing Worship Team yahinduye izina ihitamo kwitwa Healing Worship Ministry