Muri iri tegeko, ingingo zijyanye n'uburyo bwo guteza cyamunara zaranogejwe ngo hirindwe amakimbirane yakomoka ku ivuguruzanya ry'iri tegeko n'andi mategeko agenga icyamunara.
Hashyizweho kandi ingingo nshya yo guhana abasora basaba gusubizwa umusoro mu buriganya. Igihe cyo kubika ibitabo by'ibaruramari cyarongerewe kiva ku myaka 5 kijya ku myaka 10.
Perezida wa Komisiyo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ari nayo yasesenguye iri tegeko, Prof. Omar Munyaneza, yasobanuye ko mu byongerewe muri iri tegeko harimo ko nta mucuruzi uzongera guterezwa cyamunara ku bicuruzwa byafatiriwe kubera kutishyura umusoro.
Ati 'Nk'umusoro wenda wa miliyoni eshanu, ugasanga ibihano, amahazabu birazamutse bigeze ku kuba arimo kubazwa nka miliyoni 20Frw cyangwa izirenga, ibyo rero byagabanutse kuko hari ingingo nshya yashyizwe muri uyu mushinga w'itegeko ivuga ko 'ibihano by'ubukererwe bidashobora kurenga umusoro fatizo wari ubereyemo ikigo cy'imisoro n'amahoro'.
Yakomeje avuga ko igihe usora ageze igihe cyo kuba yaterezwa cyamunara, ubu afite uburenganzira bwo gusaba ubuyobozi bw'imisoro kugira ngo yigurishirize uwo mutungo we, bakamuha amezi atatu yo kuba yakwishakira umukiriya akaba ari we wigurishiriza noneho akishyura wa musoro yabazwaga.
Ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi icibwa usora wamenyekanishije umusoro mu gihe giteganyijwe n'amategeko ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe yagabanyijwe mo kabiri hagamijwe gufasha usora kwikura mu ngorane zibangamira umurimo we 'igihe nta buryarya yabikoranye'.
Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha azaba ibihumbi 50Frw mu gihe itegeko ryari risanzwe yari ibihumbi 100Frw, umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi atandatu azajya acibwa amande angana na 0.5% nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by'agaciro k'umusoro ugomba kwishyurwa kandi nawo awutange.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba igihugu batarindiriye guhanwa.
Yavuze ko iyo witegereje amafaranga abasora batanga umwaka ku wundi ubona ko bagenda basobanukirwa inshingano zabo, bityo akaba ari na ngombwa gusuzuma ibihano bihabwa abatabyubahirije.
Ati 'Itegeko mu by'ukuri si ukoroshya ibihano ahubwo ni ukugenda ubinoza, ukareba uwabikoze abigambiriye umuhana gute, uwabikoze atabigambiriye ni ikihe gihano umuca'.
Iri tegeko nirisohoka mu igazeti ya leta rizasimbura iryakoreshwaga ryo mu 2019. Ni itegeko ryateguwe hagamijwe gushyiraho uruhando rw'ishoramari rikurura abashoramari mpuzamahanga, kubahiriza amahame mpuzamahanga no kuziba ibyuho byagaragaye mu Itegeko ryari risanzwe.