Ibihugu bigize ECCAS byiyemeje kuzahura ubuhahirane hagati yabyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, mu nama yahuje abanyamuryango ba ECCAS bateraniye i Kigali, mu rugendo rugamije kwigira ku Rwanda.

ECCAS yashinzwe mu 1983 ikaba igizwe n'ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n'u Rwanda.

Intego yayo ni uguhuza ubufatanye bw'ibi bihugu hagamijwe guteza imbere Afurika mu bijyanye n'ubukungu, binyuze mu kongera ubushobozi bw'inganda, guteza imbere ubuhinzi, kubyaza umusaruro umutungo kamere, kongera ingufu, ubucuruzi, guteza imbere uburezi, ingendo, itumanaho, siyansi, ikoranabuhanga n'ibindi.

Komiseri ushinzwe Ubukungu, Imari n'Amasoko muri ECCAS, Amb. François Kanimba yavuze ko ibi bihugu biteraniye mu Rwanda ngo birwigireho uko rwabashije kwiteza imbere.

Yagaragaje ko kugeza uyu munsi ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize ECCAS bukirimo imbogamizi, ndetse byanagaragajwe na raporo yakozwe n'impuguke ku iterambere ry'uyu muryango.

Ati "Usanga hirya no hino mu bihugu binyuranye ikoranabuhanga ritarinjira neza, by'umwihariko irifasha abacuruzi gutunganya imirimo yabo, ibijyanye n'uburyo imisoro n'amahoro biyoborwa, habamo ibibazo byinshi ndetse, n'ibijyanye no guhugura abakozi."

Kanimba yashimangiye ko uyu muryango watanga umusaruro mu gihe ibihugu biwugize byakwemera ubufatanye buhoraho, kandi bukorwa mu mahoro.

Ati "Icyo dushaka ni uburyo habaho ubufatanye ku rwego rw'Akarere, abateye imbere bagafasha abandi, ariko natwe tugahura kenshi kugira ngo turebe ibibazo byabonetse bikemurwe, no guhwitura abatinda mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe kugira ngo tugendere hamwe."

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubunyanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Afurika, Shakillah Umutoni Kazimbaya, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha abifuza kurwigiraho mu kubaka Afurika iteye imbere kandi yubakiye ku bufatanye.

Ati "Twebwe nk'u Rwanda twiteguye gukorana na bagenzi bacu baturuka muri ibyo bihugu kugira ngo ibyo twashoboye gukora neza tubibereke. Dukomeze kwiga nk'u Rwanda kuko natwe dufite byinshi twigira kuri bagenzi bacu."

Umutoni yagaragaje amahirwe u Rwanda ruha ishoramari rishya, n'uko igihugu cyamaze gusobanukirwa neza ko korohereza ishoramari ari inzira nziza y'iterambere.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Abikorera muri ECCAS, Daniel Claude Abate, yavuze ko ibihugu bishyize hamwe mu korohereza abikorera byakoroshya ububahirane n'iterambere rusange.

Yagaraje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari uburyo bukoreshwa mu bwikorezi n'ubuhahirane muri ibi bihugu, nk'inzira yo guteza imbere ubucuruzi.

Iyi nama ibaye mu gihe mu Karere bitifashe neza kubera umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binaba intandaro y'uko iki gihugu gitunga agatoki u Rwanda.

Umutoni yavuze ko u Rwanda rushaka gukomeza gusangira amasomo n'ibindi bihugu
Kanimba yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu kwimakaza ishoramari
Ibihugu bigize ECCAS byakanguriwe kuzahura ubufatanye
Isesengura ryerekanye ko hari inzitizi mu korohereza ishoramari rishya
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama izamara iminsi itatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bigize-eccas-byiyemeje-kuzahura-ubuhahirane-hagati-yabyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)