Dr Ntezilyayo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuhuza, mu muhango wahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubutabera.
Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bagahuzwa n'undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye n'ikibazo kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku mwanzuro warangiza ikibazo bafitanye.
Ubu buryo bwaratangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018 mu miburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'izubutegetsi.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo yavuze ko umusaruro w'ubuhuza mu nkiko umaze kwigaragaza.
Ati 'Imibare dufite ubu igaragaza ko ubuhuza mu nkiko bwagize uruhare mu cyerekezo cy'u Rwanda. Hagati ya 2019 na 2022, ibirego bigera kuri 3000 bimaze gukemurirwa mu buhuza. Twishimiye akazi kari gukorwa n'abahuza ariko urugendo ruracyari rurerure ari na yo mpamvu dukwiriye gukomeza kuvugurura kugira ngo birusheho kuba byiza.'
Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha uru rwego, muri iki cyumweru bagiye kwibanda ku bukangurambaga mu kongera ubumenyi ku bijyanye n'ubuhuza ndetse no gufasha abahuza b'umwuga gukomeza kwihugura.
Ati 'Tuzaganira ku bibazo bikibangamiye ubuhuza hanyuma tubishakire umuti. Bizatuma ubuhuza buba inzira nziza zitangirwamo ubutabera, dushingiye ku bimaze kugerwaho.'
Umuyobozi w'Akanama Ngishwanama k'Abahuza, Prof Sam Rugege, yavuze ko gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza ari byiza ku butabera ndetse no ku iterambere ry'igihugu.
Icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo n'abari mu butabera batabyumva.
Ati 'Mu mezi abiri ashize, twasuye inkiko icyenda mu mujyi wa Kigali n'indi mijyi. Twumvise ko abanyamategeko batita ku kumvisha abakiliya babo kugana inzira y'abahuza. Hari n'abashishikariza abakiliya babo kutajya mu buhuza.'
'Nko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo twumvise ko hari umunyamategeko n'umukiliya we bemeye kugerageza inzira y'ubuhuza, ariko basohotse umwanditsi w'urukiko yumva umunyametegeko abwira umukiliya we kubireka kuko bazatsinda.'
Umunyamategeko Clotilde Rwimo usanzwe ari n'umuhuza, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bayoboke inzira y'ubuhuza.
Ati 'Nk'umunyamategeko niba wakiriye ikibazo cy'umuturage, ukwiriye kumubwira ko hari igihe kinini bizatwara igisubizo kitaraboneka kubera umubare w'ibirego biri mu nkiko. Ushobora kubaza umuturage ko hari ubundi buryo ikibazo cyakemuka mu mahoro. Hakenewe ubukangurambaga.'
Itegeko riha umwanditsi w'urukiko ububasha bwo kumvikanisha ababuranyi mu gihe cy'Inama Ntegurarubanza bakarangiza ikibazo bafitanye mu buhuza.
Umucamanza na we ashobora kugira inama ababuranyi kwiyambaza ubuhuza aho urubanza rwaba rugeze hose. Iyo bumvikanye kuri byose Perezida w'urukiko akora icyemezo kibyemeza kigashyirwaho kashe mpuruza, kikaba cyarangizwa.
Iyo bumvikanye kuri bimwe, raporo y'umwanditsi irabigaragaza igashyikirizwa Perezida na we akagena umucamanza uzaburanisha urubanza ku ngingo ababuranyi batumvikanyeho gusa.