Iburasirazuba: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kurandura ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhigo bihaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023, mu Nteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba.

Ni inama yitabiriwe n'abanyamuryango basaga 1800 baturutse mu turere twose. Mu bayobozi bayitabiriye harimo Komiseri ku rwego rw'Igihugu, Sheikh Harelimana Abdul Karim.

Muri iyi nteko beretswe bimwe mu bikorwa bishimira byakozwe mu kwizihiza imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse birimo inzu zisaga 650 zubakiwe abatishoboye, inka zirenga 600 zahawe abaturage, kurwanya imirire mibi n'ibindi bikorwa bitandukanye.

â€"  Abanyamuryango bagaragaje ipfunwe baterwa n'umubare munini w'abana basambanywa

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kugira umubare munini w'abangavu baterwa inda.

Imibare iheruka gutangwa na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza 2022, abangavu bafite kugeza ku myaka 19 babyaye bangana n'ibihumbi 13 ku rwego rw'igihugu. Intara y'Iburasirazuba ifitemo 4797 bangana na 37%.

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ubarizwa mu Karere ka Rwamagana, Munyandida Emmanuel, yavuze ko hari ikibazo kibatera igisebo buri gihe cyo kugira abana benshi baterwa inda zitateganyijwe, ashimangira ko gikwiriye gushakirwa igisubizo kirambye.

Yakomeje ati 'Niba turi benshi abatera inda bariya bana ni bamwe mu banyamuryango cyangwa ni abana bacu, ni abakozi bacu. Ndumva rero icyo cyasha dukwiriye kugikuraho kuko iyi ntara birazwi ko irimo abanyamuryango bafatika kandi bakora, mureke rero tugishyiremo imbaraga.'

Umutoni Noella wo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko imibare y'abana basambanywa mu Burasirazuba ikiri hejuru ugereranyije n'izindi ntara ari na yo mpamvu bibatera icyasha.

Yakomeje avuga ko bashyizeho ingamba zo kwigisha imiryango ifitanye amakimbirane muri buri mudugudu no kwigisha abana bo mu mashuri yisumbuye ngo birinde ababashuka.

Nsengiyumva Jacques wo mu Karere ka Kayonza we yagaragaje ko kureberera iki kibazo bidakwiye.

Yagize ati 'Ikibazo cy'abangavu baterwa inda ni igisebo ku ntara yacu, ni igisebo no ku gihugu cyacu bikaba n'igisebo ku muryango kuko abangavu ni rwo Rwanda rw'ejo. Ni bo bakwiriye kuvamo ba mutima w'urugo b'ejo rero kumva ko abenshi bari kubyara bakiri bato ni igisebo gikomeye.'

Yakomeje avuga ko hakwiriye imbaraga nyinshi mu kurushaho kuganiriza abana by'umwihariko ndetse imiryango ifitanye amakimbirane na yo ikitabwaho cyane ngo kuko abenshi mu bana baterwa inda ariho usanga baturuka.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kwishakamo ibisubizo ku buryo ngo iki kibazo bakirandura burundu Iburasirazuba ntihazongere kuza ku isonga mu kugira imibare y'abana benshi batewe inda.

Komiseri muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu, Sheikh Abdul Karim Harelimana, yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda impamvu gikomeza kuremera cyane bituruka ku kibazo cy'imyumvire agasanga igihe kigeze ngo abantu bahinduke bagikurikirane bahereye mu mizi.

Ati 'Iki cyari igisebo kuva kera mu Banyarwanda, byari amahano nta muntu watinyukaga gusambanya umwana, umwana muto buri gihe yafatwaga nk'umwana wawe. Kugira ngo bikemuke ni ukwigisha n'ibihano bikongerwamo imbaraga kandi bigakurikizwa rimwe na rimwe abantu hari ubwo bitwaza ngo nta bimenyetso dufite, nta wareze ibi nabyo bikwiriye gusuzumwa bigacika.'

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gushyira imbaraga mu kubaka Umuryango Nyarwanda utekanye uzira amakimbirane no gukurikirana ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y'abaturage kugira ngo buri Munyarwanda abeho atekanye kandi yishimye.

Abagera ku 1800 kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023, itabiriye Inteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kurandura ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe mu Burasirazuba
Nsengiyumva Jacques yavuze ko bibatera ikimwaro kuba ikibazo cy'abangavu baterwa inda kidakemuka burundu
Umutoni Noella yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kwigisha abangavu mu mashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abanyamuryango-ba-fpr-biyemeje-kurandura-ikibazo-cy-abangavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)