Iburasirazuba: Biyemeje gusubiza mu ishuri abana bagera ku 4000 baritaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yabaye ku wa 12 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Iburasirazuba.

Iki Cyumweru cyatangiye tariki ya 7 Werurwe kugeza tariki ya 13, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere ridaheza kandi rirambye.'

Muri ubu bukangurambaga abaturage basobanuriwe gahunda ya Isange One Stop Center, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko irasezeranywa. Habarurwa abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo bazafashwe gusubizwa mu ishuri, hanandikwa abana batari banditse mu bitabo by'irangamimerere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko muri iki cyumweru babaruye abangavu 3705 babyaye imburagihe, imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko 2626, abana bataye ishuri mu mashuri abanza ni 979, ayisumbuye ni 2947, muri aba bana harimo abatagira aho baba birirwa bazerera.

Yavuze ko ibi bibaha umukoro nk'abayobozi wo gushaka icyo bafasha aba bana kugira ngo babasubize mu ishuri abandi bashakirwe aho kuba kuko buri mwana wese agomba kuba mu muryango.

Ku kijyanye n'ingo zitarasezerana imbere y'amategeko yavuze ko mu mezi atandatu ashize bari bafite ingo zirenga 7000 ariko ngo uko bagenda bazegera buhoro buhoro bakabasobanurira ibyiza byo gusezerana na bo bagenda babyumva bakabikora.

Umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr Gahima Mannaseh, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze gukoresha amadini n'amatorero mu gushakira ibisubizo umuryango nyarwanda kuko abakiristu babo ari bo baturage bakeneye kugira umuryango utekanye.

Ati 'Abakristu tuyobora nibo baturage b'iki gihugu.Itorero rero rigira uruhare runini mu kubanisha neza imiryango cyane cyane itabana neza aho tubahugura tukabereka uko kubana neza nk'umuryango byarinda abana ihohoterwa.'

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire, Rose Rwabuhihi, yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi nyinshi hari intambwe irimo igerwaho. Yasabye inzego z'ibanze kumanuka bakegera abaturage nk'uko babegereye muri iki yumweru kandi bigatanga umusaruro.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye birimo gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko, gusubiza mu ishuri abaritaye ndetse no gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr Gahima Mannaseh yavuze ko abanyamadini n'amatorero biteguye gufatanya na Leta
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kurandura ibibazo byagaragaye
Rose Rwabuhihi yasabye abo mu nzego z'ibanze kujya bakoresha imbaraga zingana n'izo bakoresheje muri iki cyumweru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-biyemeje-gusubiza-mu-ishuri-abana-bagera-ku-4000-baritaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)