Ni nyuma y'uko mu mwaka ushize w'imihigo aka karere kabanjirije akanyuma mu kwesa imihigo, ibintu bitashimishije abakavukamo n'abagakoreramo.
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zatumye batsindwa imihigo bari bahize harimo kuba amashami menshi y'akarere atarafite abayobozi no kuba batarashoboye kwesa umuhigo wo kubakira abatishoboye.
Ati 'Twari dufite kubaka inzu zigera muri 80, ariko dufite inzu zigera mu 10 zitashoboye kubakwa muri uriya mwaka ndetse n'ubwiherero ntabwo twaburangije'.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka hari inzu 71, n'ubwiherero 432 bari gushyiramo imbaraga kugira ngo zubakwe zirangire kuko iyo umuhigo wakozwe igice amanota aba zeru kuri 20.
Ikindi aka karere gashyizemo imbaraga ni mu bikorwaremezo kubera ko mu manota atangwa mu mihigo harimo atangwa n'abaturage, aho bagaragaza ikigero bishimiyeho serivise bahabwa n'ubuyobozi.
Mu karere ka Rutsiro hari ibiraro birenga 50 byasenyutse. Umuturage utabona uko ahahirana n'indi mirenge kubera ibiraro byasenyutse, ntabone uko ageza umurwayi kwa muganga biragoye ko yavuga ko yishimiye serivise ahabwa n'ubuyobozi.
Meya Murekatete afite icyizere ko imihigo y'uyu mwaka n'imyaka ikurikiyeho bazayesa neza kubera ko ikibazo cy'abakozi akarere katari gafite cyakemutse.
Ati 'Ishami ry'igenamigambi rigira abakozi batatu ariko umuyobozi waryo ntawe twari dufite, ushinzwe ikurikiranabikorwa n'ubugenzuzi ntawe twari dufite, twari dufite ushinzwe ibarurishamibare gusa, bivuze ngo mu ishami ry'igenamigambi nta bakozi twari dufitemo kandi nibo badufasha gukurikirana ibijyanye n'imihigo'.
Abandi bayobozi akarere katari gafite harimo umuyobozi w'ishami ry'uburezi, umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubu ntawe karabona kubera ko mu bakoze ibizamini bose habuze utsinda, ishami rishinzwe ubushabitsi naryo nta muyobozi ryari rifite, ishami rya One Stop Center (ahatangirwa serivise z'ubutaka n'imyubakire) harimo abakozi bake cyane bigatuma abaturage banenga imitangire ya serivise z'ubutaka.
Meya Murekatete avuga ko ibyabaye byabahaye isomo, bityo ko bari gufatanya n'abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahagarariye amadini n'amatorero kugira ngo bahurize hamwe iteganyabikorwa.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu yijeje ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ko ubutaha kazaza mu turere dutanu twa mbere mu kwesa imihigo.
Ati 'Twiyemeje kuzafatanya namwe guhera mu igenamigambi tureba ahantu habaye intege nke, kugira ngo dufatanye n'indi miryango ikorera hano tuzamure ibipimo ku buryo umwaka utaha tuzaza muri batanu ba mbere'.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François avuga ko kuba Rutsiro yarabanjirije akarere ka nyuma mu kwesa imihigo y'umwaka ushize ari ibintu byo gukuramo amasomo kugira ngo ubutaha ibintu bizagende neza.
Ati 'Ni cyo gihe ngo abafatanyabikorwa twese twongere twisuzume turebe ngo nihehe twagize intege nke, twahakosora dute kugira ngo ubutaha noneho bizabe bimeze neza'.
Guverineri Habitegeko yabwiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere ko kwesa imihigo neza bisaba ko abafatanyabikorwa n'akarere bashyira imbaraga mu igenamigambi rikomatanyije.
Ati 'Niho bihera, iyo abantu basangiye igenamigambi rugikubita, kandi noneho ntiribe igenamigambi gusa rigenda rikajya mu kabati, bagafatanya no gukurikirana ko rishyirwa mu bikorwa imihigo abantu barayesa. Mu ikurikiranabikorwa icyo bibafasha iyo bajyanyemo ni uko iyo basanze hari ahari intege nke bafata ingamba hakiri kare'.
Mu kwesa imihigo y'uturere yo mu mwaka wa 2021/2022, Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n'amanota 61.79% kabanjirijwe na Rutsiro yagize 66.27%.