Ibyifuzo birenga ibihumbi 10 byatanzwe n'abaturage mu igenamigambi mu myaka ine - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minaloc ivuga ko nibura ibishyirwa mu bikorwa, ni ukuvuga ibisubizwa bitagera ku 10%, ahanini bitewe n'uko ubushobozi bw'igihugu buba bungana ndetse n'ubwihutirwe.

Ni ukuvuga ko ari ibyifuzo baba batanze; nk'urugero niba abaturage bo mu Mudugudu runaka bakeneye kubakirwa umuhanda, ishuri cyangwa ikindi gikorwaremezo, bagiye babigeza ku buyobozi bwabo.

Muri rusange mu 2018/19 abaturage bari batanze ibyifuzo bigera ku 4,187, mu mwaka wakurikiyeho batanga ibyifuzo 3,861 naho mu wa 2020/21 batanga ibyifuzo 2641 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22 batanze ibyifuzo 448.

Ibyifuzo bijyanye no gutwara abantu n'ibintu abaturage bari batanze kuva 2018 kugeza mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/22 byari 1712.

Ni mu gihe ibyo mu gihe muri iyo myaka ine hari ibyifuzo bigera ku 1288 abaturage bari batanze mu bijyanye n'imiyoborere, naho ibijyanye n'uburezi abaturage bari batanze ibyifuzo 1203.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko abaturage bishimira uruhare bagira mu igenamigambi ariko ikibazo kivukamo hari igihe ibyifuzo byabo birenga ubushobozi igihugu gifite.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, Minisitiri Musabyimana yitabye Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena kugira ngo asobanure uruhare rw'abaturage n'abafatanyabikorwa mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n'ibikorwa by'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage.

Yabwiye Abasenateri ati 'Abaturage bishimira uruhare bagira mu igenamigambi. Ikibazo kivukamo ni uko urumva abaturage ibintu bifuza hari igihe birenga ubushobozi buhari. Ariko icyo dukora ni uko biriya byifuzo byose abaturage baba batanze, bifite ububiko bibikwamo.''

'Ku buryo mu gutanga ubushobozi bushyirwa hirya no hino mu turere, ubwo bubiko burebwaho tukareba ahari ibibazo bikomeye kurusha ahandi akaba ariho duhera. Ariko ikindi ni ukubabwira ngo dore ibyifuzo mwatanze, ibi byashoboye gukemuka kuri uru rwego, ibi hari n'ibyo nabo ubwabo bashobora kwikemurira.''

Minisitiri Musabyimana agaragaza ko hari ibyifuzo by'abaturage bikemurwa n'inzego za Leta, Abafatanyabikorwa ndetse n'ibikemurwa n'abaturage ubwabo.

Usanga Umudugudu watanze ibyifuzo nka bitanu, ku rwego rw'Akagari bagashungura bagasigarana nibura bitatu bya wa Mudugudu, byagera ku Murenge naho bikagenda uko ku buryo usanga bijya kugera ku rwego rw'Akarere, hasigaye nk'icyifuzo kimwe cyangwa bibiri bya wa Mudugudu.

Ni ukuvuga ko ibyo aribyo Minaloc yandika igashyikiriza izindi nzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

Minisitiri Musabyimana ati 'Ibitekerezo byabo byose ntabwo tubona ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, ibyinshi birasigara. Niba duhereye mu mudugudu ugafatamo bitatu, ukagera ku kagari ugafata bitatu […] na bitatu byo ku kagari ntabwo byose bibonerwa ingengo y'imari.''

Yakomeje agira ati ''Hari igihe tugira Imana akarere kaba gafite abafatanyabikorwa benshi bagasubira inyuma bakareba ibyagiye bisigara bakabifata. Ni byinshi cyane baba bifuza gukora.''

Minaloc igaragaza ko gushyiraho gahunda zitandukanye n'icyerekezo cy'igihugu byose bishingira ku kuzamura imibereho y'umuturage no kuzamura uruhare rwe mu iterambere ry'igihugu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyifuzo-birenga-ibihumbi-10-byatanzwe-n-abaturage-mu-igenamigambi-mu-myaka-ine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)