Ibyihariye kuri porogaramu ya 'Let's Mode', iri gufasha abana kubyaza umusaruro imibare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu porogaramu yubatswe na Kaminuza ya Stanford izwi nka 'Let's Mode', niyo iri kwifashishwa n'abana b'abanyarwanda nka laboratwari babyarizamo imibare umusaruro, urenze kuba 3+3=6 ahubwo ukemura ibibazo byugarije sosiyete nyarwanda.

Umwana atekereza umushinga ashaka, nk'urugero uwo gusukura amazi, agatekereza uko uzagenda kose kuva ku mashini izatwara ayanduye kugera ku yindi izazana ameza yasukuwe mu kigega, yifashishije iyo porogaramu mu uburyo bwa 3D.

Ikoreshwa mu byiciro bijyanye n'ubushobozi bw'uyikoresha, aho umwana wo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ashobora kuyikoresha ndetse n'uri muri kaminuza akayikoresha, buri wese agafashwa ku rugero rwe.

Ikoze ku buryo mwarimu aba afiteho konti ndetse n'umunyeshuri bikaba uko, kuko biba byoroshye kumuyobora no kumufasha mu gihe hari ibyo atumva.

Mu bihugu byateye imbere, Let's Mode imaze gufasha mu iterambere ry'ibikorwaremezo cyane ko umwana atekereza umushinga, yamara kwerekana uko uzashyirwa mu bikorwa agahabwa inzobere imufasha kuwiga, nyuma ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bwa nyabwo.

Mu Rwanda yazanywe n'Umuryango Edified Generation, EDG, kugira ngo abana basobanukirwe imibare ku buryo bwisumbuye, ibe yabafasha guhanga udushya tugira uruhare mu gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo.

Byose binakorwa hagenderwa mu murongo w'intego 17 za Loni z'iterambere rirambye (SDGs).

EDG yayisabye mu bihe bya Covid-19, nk'igisubizo ku kwigira ku ikoranabuhanga (e-learning) cyane ko muri ibyo bihe ibigo byari byarafunzwe, amasomo anyuzwa kuri za radio n'ahandi ariko bikagorana ku ya siyansi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa EDG, Rubagumya Charles, yagize ati "Twayisabye mu buryo bwo guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM), dore ko muri ibyo bihe andi masomo byari byoroshye kuyigira kuri za televiziyo ariko ku ya siyansi bigoye."

"Twagiraga ngo iyo porogaramu ibe laboratwari, abana bamenye ko imibare iri nyuma ya buri gikoresho cy'ikoranabuhanga cyose. Kuriya kugenda (movements) kose bakamenya ko ari amategeko aturuka ku mibare, bakiga no kubikora."

Kuri ubu EDG iri gufatanya n'Ikigo Nyafurika giteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS, kugira ngo iyo porogaramu yimakazwe n'ibigo by'amashuri nk'uburyo bwo gukangurira abana kwiga imibare ijyana n'ikoranabuhanga mu buryo buvuguruye.

Mu mashuri afashwa n'ibyo bigo abana bamaze gutera imbere, ibigaragaza itandukaniro n'ibindi bigo bitarabona ubu buryo.

Biterwa n'uko iyo porogaramu yishyurwa kuko nk'ibigo byigenga bigendera kuri porogaramu mpuzamahanga, umwana agomba kwishyura $45, uwiga mu kigo cyigenga ariko kigendera ku mfashanyigisho ya leta akishyura $30, mu gihe ikigo cya leta cyishyura $20 ku gihembwe.

Ayo mafaranga yiyongera ku $5 ya internet ku mwana kuko ya porogaramu iba irakenera internet ihagije.

Ubu ibigo bya leta bigera kuri 92 bikorana na AIMS, 10 bikorana na UNESCO, n'ibindi 8 byigenga bifashwa na EDG byamaze gugezwamo iyo porogaramu.

Buri kigo kiba gihagarariwe n'abana 35 baturuka muri buri mwaka kubera imbogamizi z'amikoro adatuma buri mwana wese yabasha kwemererwa kuyikoresha.

Kuri ubu ibyo bigo byigenga byamaze gushyira mu mfashanyigisho iyo porogaramu mu gihe mu mashuri ya leta ho bitarakorwa bijyanye n'uko bisaba kwishyura.

Rubagumbya ati "Nubwo gahunda ifasha abana cyane, hakenewe abafatanyabikorwa bishingira buri mwana wese kugira ngo bose bagire amahirwe yo kubona ubwo bumenyi bwisumbuye."

Inkingi ya 64 ya gahunda y'igihugu y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize, binyuze mu kwagura 'Smart Classrooms' no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba nk'ibi bigera kuri 61 hirya no hino mu gihugu byashyizwemo mudasobwa 3120 zifite internet.

Rubagumbya akavuga ko nubwo leta yashyizemo izo mbaraga, hakiri ibibazo by'uko "abana bakoresha mudasobwa baziga, ntibazifashisha nk'igikoresho kiborohereza mu kwiga."

Mu guhangana n'icyo kibazo, abanyeshuri bo muri ibyo bigo n'abarimu babo babanza guhugurwa ndetse bakigishwa uko iyo porogaramu ikora nyuma bagahurizwa mu marushanwa.

Buri mwana atekereza umushinga akawunogereza muri ya porogaramu ya mudasobwa, noneho bakarushanwa ku rwego rw'igihugu, utsinze agahembwa ku bufatanye bwa EDG na AIMS ndetse na UNESCO Rwanda.

Kuri ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze kugezwaho iryo koranabuhanga, imishinga 500 mu gihe cy'umwaka yamaze gukorwa n'abanyeshuri batandukanye.

Muri icyo gihe kandi abarimu bagera ku 150 bo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyigiro bahawe impamyabushobozi ku bijyanye n'ikoranabuhanga, babifashisjwemo n' Ikigo cyigisha kikanatanga impamyabushozi mu masomo y'Ikoranabuhanga 'International Computer Driving Licence (ICDL).

Abarimu 200 bahuguriwe gufasha abanyeshuri ku bijyanye no guhuza imibare n'ubumenyi bwa mudasobwa hifashishijwe ya porogaramu ya Let's MODE, binyuze mu mushinga wa EDG wiswe Innovation Lead.

Kuri ubu gahunda iriho ni ugufatanya ugufatanya n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ku buryo ngo ibigo byahawe amashuri agezweho (smart classrooms) ko mu masomo bitanga byashyiramo na Let's Mode, kugira ngo abana bo muri ibyo bigo bajyane n'abandi.

Keza Emile na mugenzi we Kagoyire Blandine biga muri New Life Christian Academy ubwo basobanuraga umushinga wabo bifashishije Let's Mode
Ubwo Uwase Albine yashyikirizwaga igihembo ku bijyanye n'umushinga wo gusukura amazi, umushinga yubakiye kuri porogaramu ya Let's Mode
Abanyeshuri bo kuri Ecole de Science de Musanze bari baherekeje mugenzi wabo Mugisha Pacifique wari ufite umushinga wari muri itanu yahize indi hifashishijwe Let's Mode



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-porogaramu-ya-let-s-mode-iri-gufasha-abana-kubyaza-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)