Umugabo witwa Umar Sani, washyingiranwe n'abagore babiri icyarimwe yavuze ko ku munsi w'ubukwe yumvaga asa nkuri muri Paradizo.
Bwana Sani,yashyingiranwe na Safina na Maryam Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023,mu bukwe bwabereye mu ntara ya Niger muri Nigeria.
Uyu yabwiye ikinyamakuru cy'iwabo, Tsalle Dayya,ko abagore be ari beza cyane kandi bumvikana.
Ati "Ndumva meze nk'uwahawe umwanya muri Paradizo,ndashimira cyane Allah kandi umunezero wanjye ntugira ingano.Ndashimira Imana ko nashakanye n'abagore babiri.
Bombi barumvikana kandi nabyo ndabyishimiye.Abantu benshi batekerezaga ko bazashwana ariko nta kibazo bafitanye ariko Imana mu bwenge bwayo yatumye ibintu bigenda neza."
Bwana Umar yavuze ko uyu mwanzuro yawufashe akiri umwana muto ndetse ko ibyo gushaka abagore benshi ari ibisanzwe mu muryango wabo.
Ati "Mfite imyaka 10,nabonaga papa afite abagore bane kandi bose babanye mu mahoro.Nafashe umwanzuro ko nanjye nzashaka abagore barenze umwe nimbona uburyo cyangwa batatu na Bane ku munsi umwe."
Uyu yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be batunguwe n'umwanzuro we batigeze bamuhagarika kuzuza inzozi ze.
Ati "ababyeyi baratunguwe kubera ko papa atashatse abagore babiri umunsi umwe.Ariko ntabwo bandwanyije.Icy'ingenzi ubu n'ukugira urugo rwuzuye amahoro."