Ni inama izaba mu minsi itatu uhereye ku wa 28 Werurwe 2023 ikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Izakirwa na UR-CE binyuze muri gahunda yayo yo kubakira abarimu n'abanyeshuri bitegurira kuzakora mu burezi, gahunda UR-CE iterwamo inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri porogaramu ya 'Leaders in Teaching Initiative Program: LIT'.
Kaminuza y'u Rwanda izayakira ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi, SDSN rigamije gufasha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'intego z'iterambere rirambye.
Izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku buryo uburezi bwashyirwamo imbaraga bikajyana n'impinduramatwara ya Kane mu by'Inganda [Fourth Industrial Revolution] aho ikoranabuhanga riri kongererwamo umuvuduko bityo n'urwo rwego rukajyana naryo.
Igamije kandi kwiga ku buryo hashyirwaho ingamba nshya zafasha mu guhangana n'ibibazo biterwa ry'ihindagurika ry'ubuzima bwa muntu cyane ko imibereho ya muntu igenda ihinduka umunsi ku wundi, bigizwemo uruhare n'ikoreshwa rya internet ku rugero rwo hejuru.
Umwarimu muri UR-CE ushinzwe porogaramu ya LIT (LIT Academic Lead) Prof Wenceslas Nzabalirwa, yavuze ko iyo nama izaba umwanya mwiza wo kwigira ku byavuye mu bushakashatsi bwakoze muri urwo rwego hagamijwe gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry'uburezi.
Ati 'Inama izafasha n'abashakashatsi bakiri bashya mu mwuga, aho bazakangurirwa no kwagurira ubushashatsi bwabo ku rwego mpuzamahanga, bikazagira uruhare mu gukemura ibibazo by'abaturage bo mu bihugu bitandukanye atari mu Rwanda gusa.'
Prof Nzabalirwa yavuze ko UR-CE izungukira mu bunararibonye izakura ku barimu bo mu zindi kaminuza zaba izo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga , ibyatuma hanabaho indi mikoranire yisumbuye.
Ngo amafaranga azatangwa n'abasaba kwitabira iyo nama azifashishwa mu gutegura izindi nama ziga ku guteza imbere ubushakashatsi n'andi mahuriro agamije kuzamura ubunararibonye bw'abo mu rwego rw'uburezi.
Ati 'Abanyeshuri bacu basoje amasomo arimo ayo mu cyiciro gihanitse bazaboneraho amahirwe yo kugaragariza iryo huriro ry'abahanga mu burezi ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, bizabahe n'amahirwe yo gusohora ubushakashatsi bufite ireme.'
Iyi nama izanatanga umusanzu ufatika ku bakozi ba UR-CE ku bijyanye no kumenya uko uburezi mu bindi bihugu buhagaze.
Iyi nama mpuzamahanga igiye kuba mu gihe UR-CE ifite intego yo gutegura abarimu b'umwuga ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu yashyizeho imikoranire na Mastercard Foundation ku bijyanye no kongerera ubushobozi abarimu binyuze muri LIT.