Ibyo kwitega ku Kigo Nyafurika cy'Ibimenyetso bya Gihanga cyafunguwe i Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cya AFSA cyafunguwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, mu muhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga ihurije hamwe abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ASFM.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben nibo batangije ku mugaragaro iki kigo.

Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, cyatangirijwe i Kigali. Kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

Cyitezweho kongera no kuzamura urwego mu bijyanye n'ubushobozi n'ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye inama ya ASFM23 rukaba runafunguye ikigo cya ari umusaruro w'ibikorwa rumaze kugeraho muri uru rwego.

Ati 'Uyu ni umusaruro w'ibikorwa by'indashyikirwa bya RFL ikomeje kugeraho. Mu myaka igera kuri itanu imaze ikora, RFL yakomeje gutanga umusanzu uhambaye mu butabera itanga ibimenyetso na serivisi nziza muri uru rwego.'

Yakomeje agira ati 'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ni urwego rw'ingenzi mu gushyigikira itangwa rya serivisi nziza mu butabera.'

Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze yavuze ko impamvu batekereje kuzana iki kigo cya AFSA mu Rwanda, ari intambwe rumaze gutera muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Ati 'Ibikorwa birivugira, ibyo twabonye mu Rwanda biri mu byatumye dutekereza uburyo twahashyira iki kigo cya AFSA kandi bizatanga umurongo wo kuba cyagirira akamaro Afurika yose.'

Ubusanzwe ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera bibanza gupimwa na laboratwari zibifitiye ububasha. Mu Rwanda bikorwa na Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].

Ibyo iyi laboratwari ikora birimo gutahura inyandiko mpimbano n'izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by'ahakorewe icyaha n'abagikoze, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

Ibindi ikora ni ugusuzuma amajwi n'amashusho, inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya n'ibindi bimenyetso bikenerwa ariko bikaba bigomba kuba bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

Iki kigo cyafunguwe kije gufasha mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gupima ibyo bimenyetso usanga bikenerwa cyane n'inzego z'ubutabera ndetse n'abandi bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingira ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr. Charles Karangwa yavuze ko AFSA izaba ifite inshingano zikomeye kandi zifitiye u Rwanda na Afurika akamaro.

Yavuze zirimo izo guteza imbere no gutunganya gahunda z'ikigo n'iz'ibihugu bizihuriyeho mu guteza imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga n'ubumenyi byujuje ubuziranenge, guteza imbere ubushakashatsi bubishingiyeho no kurushaho kwimakaza ubufatanye.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi n'abakora muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga mu kugeza ubutabera ku baturage.

Dr Ntezilyayo yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iki kigo kandi rwiteze kuzakomeza gufatanya nacyo kugira ngo kibashe gutanga umusanzu n'umusaruro wifuzwa mu gutanga ubutabera buboneye muri Afurika.

Ati 'Guverinoma y'u Rwanda ifite ubushake bwo guteza imbere ikigo nyafurika kizajya gifasha mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga kugira ngo kizabashe gushyigikira ibihugu.'

Iki kigo cya AFSA kizafasha kandi mu gupima uturemangingo twa ADN, gusuzuma ibikoresho byakoreshejwe mu bikorwa runaka, gusesengura inzira zanyuzwemo hakorwa ibyaha.

Ikindi kitezweho ni ugufasha mu gukora iperereza ku mpfu zitavugwaho rumwe, gukoresha ikoranabuhanga risabwa, no gutanga impamyabushobozi ku bantu batandukanye bagaragaje uruhare rudasanzwe n'ibindi.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja aganira n'umwe mu bitabiriye iyi nama
Ni inama yitabiriwe n'abaturutse mu mpande zose za Afurika
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yahamagariye Afurika gukomeza ubufatanye mu gutanga ubutabera bunoze
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben nibo batangije kumugaragaro iki kigo
Dr Antonel Olckers, Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza AFSA
Umuyobozi wa RFL, Dr. Charles Karangwa yavuze ko itangizwa rya AFSA mu Rwanda ari igikorwa cy'indashyikirwa kandi kizatuma u Rwanda rwunguka byinshi ndetse bikanagirira akamaro Afurika
Abakozi ba RIB nka rumwe mu nzego zibarizwa mu runana rw'ubutabera bitabiriye iyi nama
Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze yashimiye u Rwanda kubwo guteza imbere serivisi z'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera
Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa n'Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze bafashe ifoto y'urwibutso
Polisi y'u Rwanda nayo ni rumwe mu nzego zibarizwa mu runana rw'ubutabera mu Rwanda
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yijije ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi na AFSA
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, Umuyobozi wa RFL, Dr. Charles Karangwa na Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwitega-ku-kigo-nyafurika-cy-ibimenyetso-bya-gihanga-cyafunguwe-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)