Ibyo kwitega ku rugendo rwo guhuza amatora ya Perezida n'ay'Abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gashyantare nibwo Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye abanyamakuru ko hari icyifuzo cy'uko amatora y'Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka, yazabera rimwe n'aya Perezida mu 2024.

Yagize ati "Ibi rero bihujwe, cyane cyane dushyira mu gaciro ko manifesto (ibikorwa bishyizwe imbere) y'aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka Abadepite bahagararira ayo mashyaka ya politiki, ndetse no mu gihe cy'amatora ya Perezida wa Repubulika, manifesto y'ayo mashyaka ni yo isubizwa muri ba baturage kugira ngo bayumve."

"Bikunze rero kugira ngo tuyahuze, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n'ingengo y'imari, ariko nanone n'umwanya."

Komisiyo y'Amatora igaragaza ko usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari 7 Frw, ku buryo kuyakora inshuro ebyiri byatwara nibura miliyari 14 Frw mu myaka ibiri ikurikirana.

Iyi ngingo yongeye kugibwaho impaka kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro Imboni Musesenguzi kuri Televiziyo Rwanda.

Ni ikiganiro cyatumiwemo Depite Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibisukikije, DGPR na Senateri Evode Uwizeyimana uvuga ko nta mutwe wa politiki abarizwamo.

Depite Habineza yavuze ko babona inyungu mu guhuza aya matora, bashingiye ku byo babonye nk'ishyaka ryitabiriye amatora ya Perezida n'ay'Abadepite mu myaka ibiri ikurikiranye.

Ati "Twabonye imvune irimo ikomeye cyane, ari mu rwego rw'ingufu abantu bakoresha, ari n'abaturage ukuntu bitabira, ndetse no mu rwego rw'amafaranga amashyaka cyangwa imitwe ya politiki ikoresha, hakenerwa byinshi cyane kugira ngo tuzenguruke igihugu cyose."

Yavuze ko iki gitekerezo batagishyigikiye kuko bari mu Nteko, ahubwo "iyo igitekerezo ari cyiza, kiba ari cyiza."

Yakomeje ati "Iki gitekerezo twabonye harimo inyungu ku ishyaka, nkatwe murabizi ko cyane cyane mu buryo bw'amafaranga biba bigoye, hari igihe abantu bibasaba gufata n'amadeni kugira ngo bajye mu matora, urumva nubwo wafata ideni warifatira icyarimwe, ukabikorera icya rimwe, aho kugira ngo uyafate kabiri."

Inzira bizanyuzwamo bihuzwa

Senateri Evode Uwizeyimana wari mu itsinda ry'abantu bafashije mu kuvugurura iri tegeko nshinga mu 2015, yavuze ko guhuza aya matora, uretse kuzigama amafaranga yari gukoreshwa mu matora inshuro ebyiri mu bihe byegeranye, harimo no gukoresha neza igihe cy'abaturage.

Mu gihe manda itaha ya perezida n'iy'abadepite ari imyaka itanu, amatora yari kuzajya aba mu myaka ikurikiranye.

Ati "Nk'uko bigaragara, bizasaba ko Itegeko nshinga ryongera gukorwaho, ryongera kuvugururwa kuko manda y'abadepite ni manda igenwa n'Itegeko Nshinga, bityo birumvikana nta bundi buryo bwashoboka bwo kugira ngo aya matora ahuzwe bitanyuze mu kuvugurura Itegeko nshinga, cyane cyane iriya ngingo ya 76 ivuga ibijyanye na manda y'abadepite."

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko iki ari igitekerezo cyiza, kandi itegeko nshinga rihinduwe ntabwo byaba ari igitangaza.

Ati "Hano rigomba guhindurwa, ntabwo bisaba referendumu, bisaba ko uwaba abifitiye ububasha, ushobora kubisaba, ahangaha, guverinoma ifite uburenganzira bwo kubisaba, bifite inzira bicamo binyuze muri minisiteri runaka, bikagera mu nama ya Guverinoma bakabyemeza, noneho ubusabe bugashyikiriwa Inteko, ikabisuzuma."

Abafite ububasha bwo gutangiza ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ni Perezida wa Repubulika abinyujije mu nama y'abaminisitiri, n'Inteko ishinga amategeko.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu ngingo ya 79 y'Itegeko Nshinga, havuga ko iyo abadepite babura iminsi 30 ariko itagera kuri 60 ngo mada yabo irangire, Perezida wa Repubulika asesa umutwe w'abadepite ku mpamvu z'amatora.

Ati "Ni ukuvuga ko turebye nko mu kwa karindwi nk'uko bisanzwe bigenda, Perezida Kagame mu mpera yagombye gusesa umutwe w'abadepite kugira ngo bajye mu matora y'iyindi manda."

"Uburyo bushoboka ni uko Perezida wa Repubulika ari we uzatangiza iri vugurura, nibyo byaba ari byiza. Nubwo umutwe w'abadepite na wo ufite ubwo bubasha, ariko bagomba kwirinda n'icyo kintu cyo kuvuga ngo mwebwe twabatoreye manda, none mubonye igiye kurangira murakwedura, muriyongeza."

Ni ibintu yavuze ko bitagaragara neza, nubwo n'iyo guverinoma yatangiza uru rugendo bizabageraho.

Depite Frank Habineza na we yavuze ko "byaba byiza" Perezida wa Repubulika ari we utangije uru rugendo.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko bitari bikwiye kuba ngombwa ko ikintu cyose kibaye, cyasaba kuvugurura itegeko nshiga, ku buryo nibura ryagakwiye kumara imyaka 100.

Icyakora ngo kubera ko ari impinduka nto zireba gusa igihe amatora abera, ngo basanze ari igitekerezo cyiza.

Hari inzitizi bizazana

Senateri Uwizeyimana yavuze ko nubwo guhuza aya matora hari impinduka nziza bizazana, hari n'ingaruka mbi bishobora guteza.

Ati "Hari uburyo buriya iyo amatora arimo kubaho mu bihe bisiganamo gato, amajwi wagize mu itora rimwe akwereka uko uhagaze mu baturage cyangwa akakwereka icyo wakosora, noneho ntube wakwiyahura mu itora rikurikiraho, byaba ngombwa ukaryihorera cyangwa se ukamenya icyo ugiye kunoza hagati aho."

Yanagaragaje inzitizi zishobora kubaho ku muntu washakaga kwitabira amatora y'abadepite n'aya perezida.

Yakomeje ati "Aha Hon Frank (Habineza) ashobora guhiramo aramutse ashaka kwiyamamaza hombi, kubera ko ku itora rizabera umunsi umwe, bishobora kutemerwa ko umuntu yaba ari ku rutonde rw'abadepite ngo abe ari no kuri lisite ku matora ya perezida wa Repubulika.'

Ni mu gihe ngo yashoboraga gutega hombi, avuga ati "mu gihe ntatowe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wenda nabona umwanya mu nteko ishinga amategeko wenda ijwi ryanjye rigakomeza kumvikana."

Depite Habineza yagarutse ku mbogamizi y'uko hari ubwo umuntu atakwemererwa kwiyamamaza ku myanya yombi, ko umuntu yahitamo hamwe.

Ati "Njyewe ndamutse ntoranyijwe go mbe umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, birumvikana ko ntakwitabira amatora abiri, nahitamo hamwe, ubwo ay'abadepite nayareka."

Ibindi bikwiye kuvugururwa

Depite Habineza kandi yasabye ko amajwi yemerera umuntu kwijira mu Nteko asanzwe ari 5% by'igihugu hose ku mashyaka no ku bakandida bigenga, ariko ngo "ntabwo bigihuye n'igihe".

Yavuze ko umubare fatizo ku mutwe wa politiki hakwiye gufatirwa kuri 3%, naho ku mukandida wigenga bikaba kuri 1 cyangwa 2%, kuko udakwiye kugereranya umukandida wigenga n'ishyaka.

Ni ibintu ngo byafasha mu ihame ryo gusaranganya ubutegetsi.

Ku rundi ruhande, Depite Habineza yavuze ko hakenewe ko n'abasenateri bajya batorwa mu buryo bumwe n'abadepite, abaturage bakabigiramo uruhare rutaziguye.

Depite Habineza yavuze ko bakomeje gusaba ko umudepite ajya atorwa ahagarariye agace runaka, ndetse bakomeje kugiranirahon'abayobozi batandukanye.

Icyakora ngo basanze "uko u Rwanda ruhagaze ubu aribyo byiza kubera ko bishobora guteza ikibazo cy'amacakubiri, kuko nk'uko batugaragarije kiracyahari hirya no hino."

Ibyo ngo basanze byaba biretse, ariko basanga hari ibindi bikeeye guhindurwa.

Yakomeje ati "Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryagaragaje abadepite 80. Uko imibare ihagaze ubu twagaragaje ko ari bakeya, kubera ko mu 2003 abatoraga bari nko muri miliyoni enye, kandi n'umubare w'abaturage wari muto, kandi turibuka ko ejobundi abatoraga bari bageze muri miliyoni zirindwi."

"Biragaragara ko amatora y'umwaka utaha tuzaba tugeze nko muri miliyoni umunani z'abatora, ni ukuvuga ngo bazaba bikubye inshuro zirenze ebyiri. Bivuze ko abaturage bahagarariwe, ntabwo bangana n'umubare uri mu nteko. Twari twasabye ko kubera ko ingengo y'imari ari ikibazo, twari twasabye ngo nibura bakongeraho nka 20 bakaba nka 100."

Nubwo ngo byashoboka, bakikuba kabiri ngo byaba byiza kurushaho, mu gihe byaba bihura n'Ingengo y'imari ihari.

Depite Habineza yanavuze ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikwiye kuba igizwe n'imitwe ya politiki yose, kugira ngo barusheho no kwibona mu bikorwa bya komisiyo ndetse n'ibiva mu matora.

Yanasabye ko amashyaka yemerewe kwiyamamaza, amafaranga asubizwa abagize 5%, abemerewe kwiyamamaza bose bajya bayahabwa mbere, aho kugira ngo biyamamaze bafashe amadeni.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko kongera abadepite ari ibintu bikwiye kugendana n'amikoro y'igihugu, kuko abadepite bahembwa, bakagira n'ibindi byinshi bagenerwa.

Ati "Ababishinzwe babireba hakurikijwe amikoro y'igihg. Ariko ku bwanjye ndibwira ko igihe kitaragera ngo abantu bongere umubare w'abadepite."

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibindi bikunda gutindwaho ari uko hari abantu bavuga ko mu ntumwa za rubanda batora urutonde rw'amashyaka, ariko hari abazi neza ko bibaye kwiyamamaza umuntu ku giti cye, bashobora kudatorwa.

Ati "Abantu bazaba batangije icyo gikorwa bashingiye no ku biganiro bakoze, nibo bazamenya ngo ni izihe ngingo zivugururwa n'izitavugururwa."

Senateri Uwizeyimana agaragaza ko byaba byiza Perezida wa Repubulika ari we utangije ivugururwa ry'Itegeko Nshinga kubera amatora y'abadepite
Depite Frank Habineza asanga hari byinshi bikeneye kuvugururwa bijyanye n'amatora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwitega-ku-rugendo-rwo-guhuza-amatora-ya-perezida-ya-repubulika-n-ay

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)