Ibyumba by'amashuri birenga 500 muri Rutsiro birashaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibi byumba harimo ibyubatswe mu myaka ya kera byatangiye kuvaho inzugi n'amadirishya. Urugero ni ibyo mu kigo cy'amashuri cya GS Gihara giherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro byubatswe mu 1968.

GS Gihara ni kimwe mu bigo by'amashuri 2392 byo mu Karere ka Rutsiro. Muri iki kigo hari ibyumba 12 bishaje ariko bigikoreshwa kuko ubuyobozi bw'iri shuri nta yandi mahitamo bufite.

Muhawenimana Janvière wiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza kuri GS Gihara yabwiye IGIHE ko iyo imvura iguye bari mu ishuri ibitaka bigwa ku makayi yabo akandura.

Ati "Amashayi aca mu madirishya kubera ko amadirishya arangaye, amakayi agatoka, imbeho ikatwica, tukarwara ibicurane bya hato na hato. Icyifuzo cyacu ni uko mwatuvuganira ubuyobozi bukatwubakira amashuri meza natwe tukigira mu mashuri meza nka bagenzi bacu".

Bimwe mu byumba bishaje byo kuri iki kigo bikoreshwa nk'amashuri ibindi bigakoreshwa nk'icyumba cyo kuriramo.

Nsabimana Epimaque yabwiye IGIHE ko iyo imvura iguye bari kurya itaka rihanuka rikagwa mu biryo. Ati "Biratubangamiye kuko iyo imvura iguye turi mu cyumba turiramo hari ubwo itaka rihanuka rikagwa mu biryo turi kurya. Turasaba ko batwubakira ibyumba bishya".

Umuyobozi w'iri shuri Bizimana Seth yabwiye IGIHE ko ibi byumba bishaje babikoresha kubera ko nta yandi mahitamo bafite.

Ati "Ni byo koko dufite ikibazo cy'ibyumba bishaje kandi uretse no kuba bishaje muri umucyo ntabwo winjira neza.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Chantal Musabyemariya avuga ko muri aka karere babaruye ibyumba 518 bishaje, birimo 171 bigomba gusimbuzwa na 347 bikeneye gusanwa.

Ati "Ibi byumba bizubakwa ku bufatanye bw'Akarere na Minisiteri y'Uburezi kuko ni yo itanga ingengo y'imari y'ibikorwaremezo birimo n'amashuri azubakwa uyu mwaka".

Ku ishuri rya GS Gihara higa abanyeshuri 915 barimo 149 biga mu mashuri y'incuke, 643 biga mu mashuri abanza na 116 biga mu mashuri yisumbuye.

Mu mwaka ushize wa 2022, u Rwanda rwubatse mu gihugu hose ibyumba ibihumbi 22 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubucucike.

Ibi byumba byakemuye ikibazo cy'abana bigaga mu ishuri ari benshi ariko abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko bagikeneye ibindi byumba kuko ahenshi abana biga mu myaka itatu y'amashuri abanza basimburana mu gihe gahunda ya Leta ari uko abana bose bagomba kwiga umunsi wose.

Aya mashuri yubatswe mu 1968
Iyi nzu ni yo abana biga kuri GS Gihara bigiramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyumba-by-amashuri-birenga-500-muri-rutsiro-birashaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)