Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, yahuriyemo na Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri ndetse n'umuyobozi w'Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin.
Iyi nama izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2022 kugeza ku wa 10 Werurwe 2023, izahuza ibihugu birenga 40 byo ku Migabane itandukanye yo ku Isi.
Izitabirwa n'abakora mu bijyanye n'ibimenyetso by'ubutabera, abakora mu bigo by'ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi n'abarimu ba Kaminuza, abikorera n'abandi.
Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99% by'abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda. Ati 'Hari abo twagiye tubaza batubwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy'u Rwanda.'
Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.
Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.
Ati 'U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw'ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.'
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InayRwanda, Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw'uburyo rwakiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).
Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry'inama nk'izi ngari.
Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali.Â
Ati 'Biriya biroroshya (byoroshya) kugenderanira, urujya n'uruza rw'abantuâ¦. Ibyo byose n'ibindi ntashobora kurondora aha ngaha ni byo (byafashije) u Rwanda kwakira iyi namaâ¦'
Karangwa yavuze ko imyaka itanu ishize RFL itangiye gukora. Kandi bafite intego yo gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye serivisi z'ubutabera hifashishijwe ibimenyetso.
Yavuze ko u Rwanda rwakiriye iyi nama nyuma y'uko rugeze mu cyiciro cya nyuma, aho bari bahatanye na Afurika y'Epfo ndetse na Botswana.
Icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye kuzanwa i Kigali
Karangwa yakomeje avuga ko bitewe n'uburyo u Rwanda rwubatse inzego z'ubutabera, ibikorwa remezo n'ibindi biri mu byafashije gutuma icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye gushyirwa i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, ari nabwo inama ya ASFM izatangirwa ku mugaragaro.
Yavuze ko icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye gushyirwa mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rwagezeho birimo nko guteza imbere ibikorwaremezo, amategeko, igenamigambi n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bifasha iki kigo nk'iki gukorera mu Rwanda 'bitagoranye'.
Uyu muyobozi yanavuze kandi ko ibi binaturuka mu kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga, yaba uri mu Rwanda cyangwa se mu mahanga.Â
Ati 'Hari ibihugu byinshi ushobora kuba utakoresha ikoranabuhanga wohereza amafaranga mu kindi gihugu ujya mu kindi, ariko mu Rwanda byagezweho.'
Karangwa yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' basabwa gukora cyane kugira ngo bashyire mu ngiro ibisabwa.
Yavuze ko amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by'iki kigo azaba ari mu Rwanda, ikindi ni uko inama z'iki kigo azaba abera mu Rwanda cyo kimwe n'amahugurwa.
 Uyu muyobozi yavuze ko iki kigo kizafasha ibindi bigo byubakira ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga kugira imikorere imwe.
Iki kigo kandi kizajya gitanga amahugurwa ku bihugu bitandukanye kugira ngo bongere ubumenyi bashobore guhuza ibikorwa nk'inzira Afurika yiyemeje yo gukorera hamwe.
Kizakora nk'umuryango utagize aho ubogamiye. Kizaba gifite ubuyobozi bidasaba ko bazaba bari i Kigali, ahubwo bazajya bahuriza hamwe.
Mu ijambo rye, Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okereke yavuze ko bishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda. Ati "Twishimye kuba turi hano. Kandi, twishimiye kuba iyi nama igiye kubera i Kigali."
Okereke yavuze ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya cumi, kandi ifite ingingo zihariye izagarukaho. Yavuze ko 'twaje mu Rwanda' kubera uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubutabera binyuze mu bimenyetso bya gihanga.
Yavuze ko muri 2010, iyi nama yabereye mu gihugu cya Botwasana, kandi umusaruro wavuyemo urigaragaza.
Mu 2012, iyi nama yabereye muri Namibia. Ati "Dutewe ishema n'uko iyi nama ibera buri gihe mu bihugu uko bikurikirana.' Iyi nama yanabereye muri Kenya,
Mu 2022 yabereye muri Togo nyuma y'imyaka ibiri yari ishize y'icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yavuze ko ibi ari nabyo byatumye iyi nama itaba mu 2020 na 2021 bitewe n'ikibazo cy'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.
Asobanura ko ko 'buri mwaka duhurira hamwe' mu kureberera hamwe ibimaze gukorwa na buri kigo mu kuzamura urwego rw'ubutabera binyuze mu gushyiraho ibigo bikora ubushaksashati bushingiye ku butabre.
ÂUmuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira inama ya ASFM ari amahirwe adasanzwe mu rugendo rwo kuzamura urwego rw'ubutaberaÂ
Dr Karangwa Charles yavuze ko kwakira iyi nama ya ASFM bigiye gusiga icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' mu RwandaÂ
Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okerek yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ubutabera biri mu byatumye rudashidikanwaho kwakira iyi nama ya ASFMÂ
Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, yavuze ko iyi nama yateguwe n'ikipe ngari kandi buri munsi bagaragaza aho imyiteguro igezeÂ
Ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku nama ya ASFM izitabirwa n'ibihugu byo ku Mugabane itandukanye nka Afurika, Oceania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi n'ahandi hatandukanyeÂ
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM